Chorale La Trompette igiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Umwishingizi” izarushaho gushimangira ko Yesu ari we nkingi rukumbi y’ubugingo bwacu
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gufasha benshi mu kwiyegereza Imana no kwakira ubutumwa bwiza, Chorale La Trompette ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, ururembo rwa Majyepfo, Paruwase ya Muhanga, Itorero rya Ruvumera, yatangaje ko iri mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Umwishingizi”.
Mu kiganiro umuyobozi wa korali, Philippe Bihibindi, yagiranye na Paradise, yasobanuye ko iyi ndirimbo ije nk’inyigisho ikomeye ku bantu bose bibwira ko hari ibyo bashobora kwishingikirizaho mu buzima bwo ku isi bakabigira nk’ibihamya by’ejo hazaza habo.
Yagize ati: “Intumbero yacu nk’abagize Chorale La Trompette ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu tubinyujije mu ndirimbo no mu bikorwa bitandukanye, kugira ngo ubwo butumwa bugere ku mpera y’isi yose.”
Yakomeje asobanura inkomoko n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya, agaragaza ko ari igisubizo ku mitekerereze y’abantu benshi bashyira ibyiringiro byabo ku bintu by’isi.
“Indirimbo ‘Umwishingizi’ ikubiyemo ubutumwa butwibutsa ko nta kintu na kimwe cyo kwishingikirizaho hano mu isi—haba ubutunzi, imiryango, abakomeye cyangwa ibindi—keretse guhanga amaso Yesu wenyine.” — Philippe Bihibindi.
Uyu muyobozi wa korali yakomeje agaragaza ko iyi ndirimbo ishingiye ku kuri kw’ingenzi kwa gikristo kuvuga ko Yesu ari we mucunguzi w’isi, ari na we wenyine utanga ubugingo bw’iteka.
Yakomeje abivuga ati “Yesu ni we mwishingizi nyakuri, kuko ari we watwishingiye ubwo yitangaga ku bwacu, akatubera incungu, adukiza urupfu rw’iteka.”
Mu bisobanuro bye, Bihibindi yagaragaje ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije guhindura imitima y’abantu, bukabakura mu kwizera ibifatika birangira, bakerekeza ku kwizera kudashira.
Asoza ashimangira yagize ati “Nta kindi dukwiye kwishingikirizaho kitari we gusa,”
Chorale La Trompette imaze kumenyekana mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ibikorwa by’ivugabutumwa, ikomeje kugaragaza umuhate wo kugeza ubutumwa bwiringirwa ku bantu benshi, cyane cyane binyuze mu bihangano bifite ubutumwa bwimbitse.
Indirimbo “Umwishingizi” itegerejweho kongera gukomeza Abakristo no kwibutsa buri wese ko mu buzima bw’isi, nubwo hari byinshi bishobora kureshya umutima, Yesu ari we nkingi rukumbi idashobora kunyeganyega.
Reba imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe, Torero ya Chorale La Trompette kuri YouTube