Mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cyihariye cya Gospel cyiswe “Charity Live Concert” cyo kuramya no guhimbaza Imana, kigamije guteza imbere impano no kurwanya akato mu bana babana na Virusi itera Sida.
Iki gitaramo cyateguwe n’umuramyi Bienvenue Zebedayo, afatanyije n’umuryango Dream Village, kikazaba ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, guhera Saa Cyenda n’igice z’amanywa (3:30 PM), muri CityLight Foursquare Gospel Church i Kimironko.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti: “Talent and Courage: Ending Stigma, Inspiring Hope among young people living with HIV”, mu Kinyarwanda bisobanura “Guteza imbere impano n’ubutwari mu kurwanya akato no guha icyizere urubyiruko rubana na Virusi itera Sida.”
Uretse iki gitekerezo nyamukuru, hazanibandwa ku kuramya Imana no kuyihimbaza, binyuze mu ndirimbo n’amasengesho, hagamijwe guhumuriza imitima ya benshi no gutanga icyizere.
Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abaramyi batandukanye barimo Richard Zebedayo, Bosco Nshuti, Light of Earth Ministries, Joy Makers Group na Abanaziri Ministries, mu gihe Prof. Dr. Bishop Fidele Masengo ari we uzatanga ubutumwa bw’Imana.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Bienvenue Zebedayo, umwe mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku byo yiboneye mu kazi akora mu rwego rw’ubuzima.
Ati: “Nkora muri deparitema y’ubuzima, nkorana n’abantu benshi barimo n’ababana na Virusi itera Sida. Ibyo byanteye umuhate wo kubona uko twafasha abana babo, cyane cyane mu guteza imbere impano bafite no kubaha icyizere cy’ejo hazaza.”
Yongeyeho ko iki gitaramo ari icya mbere muri uru rwego, ariko ko bafite icyerekezo cyo gukomeza gutegura n’ibindi bikorwa byo gufasha, hashingiwe ku nkunga n’ubufatanye bazabona.
Iki gitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye na JT Events, kompanyi iyobowe na Teta Joyce Masengo, umukobwa wa Prof. Bishop Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo bo muri CityLight Foursquare Church. Kizayoborwa n’umunyamakuru Rugaju Reagan.
Teta Joyce Masengo abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga Business Administration na Project Management muri DeVry University (Texas). Yashinze JT Events agamije kuzana umwuga n’udushya mu gutegura ibitaramo bya Gospel n’ibindi birori bishingiye ku ndangagaciro za Gikristo.
Ati: “Igitekerezo cyaje kubera ko nabonaga ko dufite abantu bake cyane bakora ibyo nkora, kandi numva mbikunze cyane. Kuba muri Amerika byamfunguye amaso ku buryo ibitaramo bya Gospel bitegurwa mu buryo bw’umwuga.”
JT Events ikora ibikorwa bitandukanye birimo gutegura ibitaramo byo mu nsengero, ubukwe, amavuko, serivisi za protocol, gucuruza amatike, graphic design, gutunganya amafoto n’amashusho, ndetse no gufasha urubyiruko rufite impano kubona amahirwe yo kuzamuka.
Teta Joyce avuga ko intego ye atari inyungu gusa, ahubwo ko ari ivugabutumwa n’iterambere ry’impano. Ati: “Intego ni uko ubutumwa bwiza bugera ku bantu binyuze mu bikorwa dutegura, kandi nkizera ko JT Events izafasha benshi kugera ku nzozi zabo.”
Abategura “Charity Live Concert” bavuga ko biteze inkunga izafasha abana babana na Virusi itera Sida, haba mu guteza imbere impano zabo, kubashyigikira mu mitekerereze no kubarinda akato.
Iki gitaramo cyitezweho kuba urubuga rwo guhuriza hamwe ukwizera, impano n’impuhwe, hagamijwe kubaka sosiyete itagira uwo isiga inyuma.
Teta Joyce Masengo, umukobwa wa Prof. Bishop Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo, umwe mu bari gutegura iki gitaramo