Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Céline Uwase, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Garukira Aho.”
Ni indirimbo yashyize hanze ku wa 22 Ukwakira 2024. Iyi ndirimbo yanditswe na Uwase Céline, amajwi akorwa na Peter, amashusho akorwa na kompanyi yitwa Eliel Filmz isanzwe ikorera abarimo Ambassadors of Christ Choir, Tonzi, Vumiliya, Aline Gahongayire n’abandi.
Indirimbo "Garukira Aho" irimo ubutumwa bushishikariza abantu batatiye inzira y’agakiza kugarukira aho bageze ntibakomeze kwinangira imitima ngo bigomeke ku Mwami. Celine Uwase yabwiye Paradise ko yanditse iyi ndirimbo agamije gukangurira abantu kugarukira Imana.
Ati "Nashakaga gutambutsa ubutumwa ko dukwiriye kugarukira Imana kandi ko aho waba ugeze hose ujya kure y’Imana, ko niwemera ukayigarukira, irakwakirana imbabazi n’urukundo".
“Dore inka imenya sebuja, indogobe ikamenya urugo rwa sebuja, ariko umwana w’umuntu we ariyobagije ntagishaka kumvira uwamuremye. Garukira aho, ugarukire Imana iracyagutegeye ibiganza. Iravuga iti ‘Mwana wanjye nkunda garukira aho ugarukire Imana.” – Ni yo magambo agize iyi ndirimbo "Garukira Aho".
Céline Uwase ukunzwe mu ndirimbo "Umugambi", yatangiye umurimo w’uburirimbyi akiri muto ubwo yaririmbaga muri korali z’abana, nyuma aza gukomereza mu makorali atandukanye yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Avuka mu Karere ka Rubavu. Ubwo yari muto, yafashaga abana bigaga gukora amajwi y’indirimbo, mbere yo gukora indirimbo yitwa "Hana" yamwinjije mu muziki ndetse bagatangira kumusaba ko yakwinjira byeruye mu buririmbyi nk’umuhanzi ku giti cye.
Ku wa 01 Nzeri 2023 ni bwo Uwase Céline yashyize akadomo ku masomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamari muri Kaminuza ya ULK Gisenyi. Uyu mukobwa ukiri muto ariko wagutse cyane mu mpano y’uburirimbyi, azwi mu zindi ndirimbo nka ‘Umugambi’, ‘Igitonyanga’, ‘Inzira’ n’izindi zitandukanye zakunzwe n’abatari bake.
Mu byo yishimira cyane mu muziki harimo kuba umuziki uri gutera imbere cyane, ndetse n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana bakarushaho gushyigikira abahanzi. Ati "Ikintu kinshimisha ni urwego umuziki ugezeho aho umuhanzi ategura igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi cyane, binyereka ko hari icyo Imana iri gukora ku muziki nyarwanda".
Celine Uwase ashimishwa cyane no kuba muzika nyarwanda ikomeje gutera imbere
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "GARUKIRA AHO YA CELINE UWASE"