× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Antoine Cardinal Kambanda yaba afite amahirwe yo kuba Papa mu cyimbo cya Papa Francis ukomeje kuzahara?

Category: Pastors  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Antoine Cardinal Kambanda yaba afite amahirwe yo kuba Papa mu cyimbo cya Papa Francis ukomeje kuzahara?

Mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bakaridinali bake bo muri Afurika bafite amahirwe yo kuba bashobora gutorerwa kuba Papa mushya, agasimbura Papa Francis umerewe nabi mu bitaro.

Ku myaka 67, yujuje ibisabwa kugira ngo yitabire amatora ya Papa, akaba yaranagizwe Karidinali na Papa Francis ku wa 28 Ugushyingo 2020, aba Karidinali wa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Itorwa rya Papa rikorwa n’Inama y’Abakaridinali, aho abemerewe gutora ari abafite munsi y’imyaka 80. Bitewe n’uko Cardinal Kambanda ari umwe mu bakaridinali bakiri bato ugereranyije n’abandi, bishobora kumuha amahirwe mu gihe habaho itora rishya.

Ubuzima bwa Papa Francis buri mu kaga

Ku wa 14 Gashyantare 2025, Papa Francis w’imyaka 88 yajyanywe mu bitaro bya Agostino Gemelli i Roma nyuma yo kurwara bronchite.

Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 17 Gashyantare, Vatikani yatangaje ko ubuzima bwe bwakomeje kuzahara, asanganwa umusonga w’ibihaha byombi (pneumonia), bituma ahindurirwa imiti kandi asabwa kuguma mu bitaro.

Papa Francis afite amateka y’uburwayi bw’ubuhumekero kuva mu buto bwe. Ku myaka 21, yagize uburwayi bw’ibihaha byatumye igice cy’igihaha cye cy’iburyo gikurwaho.

Mu mwaka wa 2023, yongeye kugira ibibazo by’ubuhumekero, ajyanwa mu bitaro ariko abasha gukira. Kuri iyi nshuro, ubuzima bwe bukomeje kuzamba nk’uko byatangajwe na Vatikani.

Gutanga ubuhamya ku rupfu rwe?

Mu gihe ubuzima bwa Papa bukomeje kuzahara, hatangiye imyiteguro y’imihango yo kumushyingura, nk’uko bisanzwe bikorwa ku bandi bashumba ba Kiliziya Gatolika.

Papa Francis ubwe yemeye ko igihe cye cyo gupfa cyegereje, asaba ko hategurwa imihango yo kumusabira ndetse no guteganya aho azashyingurwa.

Uburyo Papa mushya atorwa

Amategeko agenga itorwa rya Papa mushya ateganya ko abakaridinali baterana hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma y’urupfu rwa Papa, kugira ngo batore umusimbura.

Abakaridinali bafite imyaka irenga 80 ntibemerewe gutora, nk’uko byashyizweho na Papa Paul VI mu 1970, bikavugururwa na Papa Yohani Pawulo II mu 1996.

Papa atorwa binyuze mu matora akorwa mu ibanga, aho umusaruro w’itora utangazwa ari uko habonetse amajwi nibura bibiri bya gatatu mu batoye bose by’abatoye umukandida umwe.

Ese Cardinal Kambanda yaba afite amahirwe yo gutorwa?

Cardinal Antoine Kambanda aracyari muto mu rwego rw’abakaridinali, kandi kuba ari umwe mu bagiye bagaragaza ubwitange mu kwagura Kiliziya Gatolika muri Afurika bishobora kumuha amahirwe.

N’ubwo kugeza ubu nta makuru agaragaza niba ari mu bakandida bafite amahirwe menshi, kuba afite ubunararibonye mu miyoborere ya Kiliziya bimushyira mu cyiciro cy’abashobora kuzavugwaho cyane mu gihe Papa Francis yaba atakiriho.

Gusa, itorwa rya Papa rishingira cyane ku bushake bw’abakaridinali batoye, bigaterwa n’icyerekezo bashaka guha Kiliziya Gatolika.

Mu gihe isi ikomeje kwitabira ubutumwa bwa Kiliziya ku migabane yose, bishoboka ko Afurika yarebwa nk’ahantu Kiliziya yagira ijwi rikomeye kurushaho, bityo Cardinal Kambanda akaba umwe mu bakwiyambazwa.

Kubera ko Papa Francis arembye, hari gutekerezwa ushobora kumusimbura mu gihe yaba apfuye

Karidinali Kambanda ni umwe mu bakaridinali bashobora kurebwaho mu gihe haba hagiye gutorwa uwasimbura Papa Francis

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Cardinal Kambanda arashoboye Kandi arashobotse
URwanda narwo rurashoboye Kandi rurashobotse.
Twivanye mubinyuma ubu turi mubimbere.

Cyanditswe na: NSENGIMANA JOSEPH   »   Kuwa 07/03/2025 02:04