Umuhanzikazi wihebeye kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Abayisenga Capitoline, yashyize hanze indirimbo yise "Ikorera ku Gihe".
Ni nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka adashyira igihangano hanze, kuko aheruka iyitwa Imana Ishimwe yasohotse mu mwaka wa 2023, ku wa 31 Ukwakira. Iyi nshyashya Ikorera ku Gihe yo yayishyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024.
Ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bihebye, ibasaba kutiganyira ngo ni uko bugarijwe, kuko Imana yibuka abahora barira kandi ibyo ibakorera byose bikabageraho mu gihe gikwiriye (Ikabikorera ku gihe).
Yabwiye Paradise ko n’ubundi asanzwe akora indirimbo ziganjemo ihumure agira ati: “Ari ihumure cyangwa se izigendanye n’amasezerano, zose abantu baba bakeneye kumva ubutumwa bukubiye muri zo.
Gusa, akenshi nkunda gukora indirimbo zihumuriza abantu, kuko hari abantu benshi barushye, bananiwe, bafite ibigeragezo by’inshi n’ibibazo byinshi, ni yo mpamvu n’indirimbo nasohoye bwa mbere yitwa ‘Ijambo Ry’Ihumure’. "
Umva indirimbo ya Abayisenga Capitoline hanyuma ukomeze umenye byinshi bimwerekeyeho
Capitoline Abayisenga aracyari muto cyane kuko yavutse ku itariki ya mbere ya Gashyantare 2003, akurira mu itorero rya ADEPR Kabari, ribarizwa mu Karere ka Rulindo.
Yaririmbye muri Korari Itabaza yo mu itorero rya ADEPR Kabari yakuriyemo kandi agiteraniramo n’uyu munsi. Iyi korari na yo yayigishaga indirimbo, akayibera umutoza mu gihe cyo kurepeta kandi mu ndirimbo yatozaga abagize korari hari harimo n’ize bwite.
Uretse iyi nshya yise "Ikorera ku Gihe", ikaba ari na yo ya mbere igiye hanze muri uyu mwaka wa 2024, asanganywe izindi zirimo ‘Ijambo Ry’Ihumure’, ‘Dufite Imana’, ‘Ntakinanira Imana’, ‘Irakuzi’, ‘Warahabaye’ n’izindi.
Abayisenga Capitoline akunda Imana, inshuro nyinshi aba ari ku nzu y’Imana. Intego ye ni ukugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka binyuze mu ndirimbo