× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Capitoline yashyize hanze amashusho meza cyane y’indirimbo yise "Ikorera ku Gihe"

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Capitoline yashyize hanze amashusho meza cyane y'indirimbo yise "Ikorera ku Gihe"

Umuhanzikazi umaze kuba ikimenyabose mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Abayisenga Capitoline, yashyize hanze amashusho meza cyane y’indirimbo yise Ikorera ku Gihe.

Capitoline ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yise "Ikorera ku Gihe" nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri ayishyize hanze mu buryo bw’amajwi, kuko yasohotse bwa mbere ku wa 5 Nzeri 2024.

Amashusho yayo yagiye hanze ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bihebye, ibasaba kutiganyira ngo ni uko bugarijwe, kuko Imana yibuka abahora barira kandi ibyo ibakorera byose bikabageraho mu gihe gikwiriye (Ikabikorera ku gihe).

Yabwiye Paradise ko n’ubundi asanzwe akora indirimbo ziganjemo ihumure agira ati: “Ari ihumure cyangwa se izigendanye n’amasezerano, zose abantu baba bakeneye kumva ubutumwa bukubiye muri zo.

Gusa, akenshi nkunda gukora indirimbo zihumuriza abantu, kuko hari abantu benshi barushye, bananiwe, bafite ibigeragezo by’inshi n’ibibazo byinshi, ni yo mpamvu n’indirimbo nasohoye bwa mbere yitwa ‘Ijambo Ry’Ihumure’. "

Iby’ibanze wamenya kuri Abayisenga Capitoline:

Capitoline Abayisenga aracyari muto cyane kuko yavutse ku itariki ya mbere ya Gashyantare 2003, akurira mu itorero rya ADEPR Kabari, ribarizwa mu Karere ka Rulindo.

Yaririmbye muri Korari Itabaza yo mu itorero rya ADEPR Kabari yakuriyemo kandi agiteraniramo n’uyu munsi. Iyi korari na yo yayigishaga indirimbo, akayibera umutoza mu gihe cyo kurepeta kandi mu ndirimbo yatozaga abagize korari hari harimo n’ize bwite.

Uretse iyi nshya yise "Ikorera ku Gihe", ikaba ari na yo ya mbere igiye hanze muri uyu mwaka wa 2024, asanganywe izindi zirimo ‘Ijambo Ry’Ihumure’, ‘Dufite Imana’, ‘Ntakinanira Imana’, ‘Irakuzi’, ‘Warahabaye’ n’izindi.

RYOHERWA N’AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "IKORERA KU GIHE"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.