× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Nyuma yo kuborogera itorero, Rehema yatanze ihumure mu ndirimbo ’Ibinezaneza’ igaragaramo Divine

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Nyuma yo kuborogera itorero, Rehema yatanze ihumure mu ndirimbo 'Ibinezaneza' igaragaramo Divine

Umuramyi Antoinette Rehema utuye mu gihugu cya Canada, yinjije abantu mu mwaka w’ibinezaneza mu ndirimbo nshya yise "Ibinezaneza".

Indirimbo "Ibinezaneza" ni imwe mu zifite ubutumwa bwinjira mu misokoro ndetse no mu magufwa ahanini bitewe n’imyandikire yayo n’amashusho meza. Ibaye indirimbo ya mbere Rehema ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2024.

Yifashishijwemo abanyempano batandukanye ubwo hafatwaga amashusho barimo Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri label ya TFS akaba n’umuririmbyi wa Kingdom of God. Uyu muhanzikazi akaba yaramenyekanye mu ndirimbo "Urugendo".

Aganira na Paradise.rw, Antoinette Rehema yabajijwe aho inkomoko y’iyi ndirimbo, yavuye, asubiza ko ari indirimbo ihamya "ibyiza Imana yakoze mu buzima bwacu bituma twuzura ubuhamya tukabasha gukora tububwira abantu". Yagize ati: "Mpamya ko abizeye Imana neza, umwanzi ntaho yaduhera kuko Imana yaduhinduye abo kitaneshwa".

Akomeza avuga aho iyo ndirimbo "Ibinezaneza" yavuye, avuga ko mu minsi ishize ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo atwaye imodoka ubwo yari mu rugendo yerekeza ku kazi arokoka impanuka itunguranye y’inyamaswa nini yitwa "Original".

Iyi nyamaswa yo mu bwoko busa n’inka yamwitambitse ari mu muhanda nijoro. Ibi byabaye ubwo yarageze aho aririmba ati: "Umwanzi ubu ntaho yaduhera kuko waduhinduye abo kutaneshwa" akaba ari bwo yahushije iki gikoko kizwiho guteza impanuka zihitana ubuzima bwa benshi gishaka kwambuka umuhanda, Uwiteka aramufasha ahanyura yemye.

Uyu muramyi aherutse mu Rwanda aho yamaze hafi ukwezi aho yari yaje gufatira congé akaba yaranagaragaye mu bikorwa birimo gufata amashusho y’indirimbo eshanu ndetse anitabira ibiganiro bitandukanye haba ku ma Radios ndetse n’ama television.

Nyuma y’uko asohoye indirimbo "Kuboroga" igakundwa bikomeye mu itangazamakuru, byatumye ubwo yari mu Rwanda yitabira ubutumire butandukanye atanga ikiganiro kuri Radio & Tv10, kuri Radio O, ndetse no kuri Yongwe Tv.

Rehema wahiriwe n’impera z’umwaka wa 2023 akomeje kugaragara nk’umunyempano udasanzwe. Ni umwe mu baririmbyi bazwiho kuririmba ubutumwa yahawe na Mwuka Wera akaba azwiho kumenya kubana n’abantu bose amahoro no gukorera ivugabutumwa mu murongo w’ijambo ry’Imana no kuyoborwa n’Umwuka Wera.

Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya "Ibinezaneza" ateganyiriza abakunzi be izindi ndirimbo ndetse no gutunganya kuzamurika Album. Paradise.rw izabagezaho byinshi ku rugendo aherutse gukorera mu Rwanda.

Iyi ndirimbo "Ibinezaneza" yanditswe na Rehema ubwe, amajwi yayo akorwa na Loader, amashusho akorwa na Musinga mu gihe ’Promotion’ y’iyi ndirimbo iri mu biganza bya Trinity For Support (TFS) banakoranye ku ndirimbo "Ibinezaneza".

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IBINEZANEZA" YA ANTOINETTE REHEMA

Antoinete Rehema wahiriwe na 2023, atangiranye 2024 indirimbo nshya iryoshye ariyo "Ibinezaneza"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.