× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Bobo Muyoboke yateguje gusiba imva y’umurengwe mu ndirimbo "Mema" anavuga ku isomo yavomye kuri "Israel Mbonyi

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Bobo Muyoboke yateguje gusiba imva y'umurengwe mu ndirimbo "Mema" anavuga ku isomo yavomye kuri "Israel Mbonyi

Mu muhamagaro we azwiho kudacika intege, mu byo akora byose abanza Imana, ntajya akebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo yicire inzira ahatari Imana. Uwo ni we Bobo Muyoboke imwe muri zahabu nyarwanda zibarizwa mu mahanga mu gihugu cya Canada.

Mu gihe mu Rwanda abenshi bategereje imvura y’umuhindo, abakunzi ba Gospel bategerezanyije amatsiko indirimbo "Mema" y’umuramyi Bobo Muyoboke umwiza mu beza babarizwa mu gihugu cya Canada.

Nyuma y’amasaha atari menshi ateguje indirimbo "Mema", Paradise yamwegereye imubaza ku nteguza y’indirimbo "Mema". Mu gusubiza iki kibazo, uyu muramyi yashyiriyemo inyoroshyo mu buryo bw’umwuka abantu batumva igiswahili.

Yavuze ko indirimbo "Mema" ari agaseke yateguriye abakunzi be akaba yarashakaga kuvuga Ineza y’Imana. Yongeyeho ko iyi ndirimbo yanditswe ashaka kwibutsa abantu Ineza y’Imana no kutibagirwa Imirimo y’Uwiteka ku buzima bwabo. Gusa akaba yirinze kuvuga byinshi kuri iyi ndirimbo aho yavuze ko azabitangaza imaze gusohoka.

Yanavuze kuri Israel Mbonyi ukomeje guhesha ishema u Rwanda mu mahanga binyuze mu ndirimbo zomora imitima zisohoka ubutitsa ari nako zifata bugwate abanyarwanda n’abanyamahanga dore ko aherutse kwandikira amateka adasibika muri Kenya na Uganda.

Mu mvugo nziza izira ishyari n"imbereka, Bobo ati: "Mbonyi ni ishema ryacu twese, ibitaramo yakoze nakuyemo isomo ko Imana ikeneye ba Mbonyi benshi bashobora gukora ibitaramo nka biriya, birimo isanamitima ndetse n’ihembura mitima".

Yunzemo ko yakuyemo isomo ryo gukora cyane no gusenga ubutitsa dore ko ahamya ko utagera ku rwego rwa Mbonyi utabaye ku karago igihe kirekire.

Bobo Muyoboke si umururu mu bya Kristo dore ko yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza kuva mu bwana bwe. Kuririmba si inzaduka kuri we dore ko arambanye impano yo kugusha neza ubwami bw’Imana binyuze mu bihimbano biryoheye amatwi y’umubiri n’ay’umwuka.

Bobo Muyoboke azwi mu ndirimbo nka "Man’uranzi", "Twasanze bakuvuga", "Arankunda", "Ukuri kwayo" n’izindi.

Bobo Muyoboke yavuze amasomo yakuye kuri Israel Mbonyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.