× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

CEP ya UR ishami rya Huye yateguye igiterane gikomeye "Evangelical Campaign" kirimo abakomeye

Category: Ministry  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

CEP ya UR ishami rya Huye yateguye igiterane gikomeye "Evangelical Campaign" kirimo abakomeye

Umuryango wa CEP ukorera ivugabutumwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye wateguye igiterane yise Evangelical Campaign kizamara ibyumweru bibiri (2).

Iki giterane kiswe "Evangelical campaign" kizatangira kuwa 06 Ugushyingo kizarangire kuwa 19 Ugushyingo 2023 muri Kaminuza nkuru y’u ishami rya Huye. Kizajya kibera mu kibuga ahazwi nka stadium ya Kaminuza aho uyu muryango usanzwe ukorera. Ni igiterane ngaruka mwaka.

lki giterane kigabanijwemo ibyiciro bibiri icyambere kiswe "Pre-evangelical campaign". lki kikazaba ari icyumweru cya mbere kizatangira ku wa 06 kikarangira ku wa 10 Ugushyingo.

lki kimweru kikazakorwa basenga ku wa 2 guhera 19:30 z’umugoroba kugeza saa 21:00, bagakomeza ku wa gatantu 19:30-22:00 z’umugoroba.

Bazaba bari kuganira kuri iyi nsanganyamataiko y’igiterane. Aha aba ari ibihe byo gusenga kugira ngo abantu biyumvemo iminsi y’imbere y’iki giterane aha ntabatumirwa barimo ni abanyeshuri n’abandi bavugabutumwa bo muri CEP.

Igiterane nyirizina kizatangira ku wa 11 kugeza 19 Ugushyingo 2023, ku wa gatandatu kuri 11 ni uguhera saa munani z’amanywa kugeza sa kumi nimwe (14:00-17:00), ku cyumweru ni uguhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (20-17) Evangelical campaign nyirizina izaba itangiye.

Ku wa mbere guhera saa 12:00 -13:00 (Lunch hour) ndetse 17:00-18:30 kuva icyo gihe kugeza kuwa Gatanu, ku wa Gatandatu kizatangira saa munani kugeza saa kumi nimwe no kucyumweru guhera saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe.

lki giterane kirimo abashyitsi benshi batandukanye amakorari ndetse n’abavugabutumwa batandukanye. Muri korali dusangamo korali lriba ikorera ku mudugudu wa Taba ururembo rwa Huye ku wa 11 guhera saa munani kugeza saa kumi nimwe, Korali Elayo yo muri paruwasi ya Sumba ururembo rwa Huye ku wa 12 guhera saa mbiri, ndetse na Korali nziza cyanee "Yerusalemu" ya ADEPR paruwasi ya Muhondo ururembo wa Muhoza ku wa 18 kugeza 19.

Hazaba hari abavugabutumwa batandukanye,’ umushumba mukuru wa ADEPR, Rev,Isaie Ndayizeye, umushumba w’ururembo rwa Huye, Rev.Ndayishimiye Tharcise, umushumba w’ururembo rwa Rubavu Uwambaje Emmanuel, Profeseur Byiringiro Samuel, ndetse n’abandi batandukanye bose hamwe bagera ku icumi.

Paradise yaganiriye n’umuyobozi mukuru wungirije muri EP UR Huye Ufiteyesu Ethiene aho agira ati: " Muri iyi minsi abantu bari kuva kuri Kristo, abantu ntabwo bizera umwami by’ukuri, niyo mpamvu abantu bakomeza kuba mu busambanyi mu biyobyambwenge, urubyiruko cyane cyane.

Abandi bafite agahinda gakabije kubera y’uko batazi ko hari uwabakiza niyo mpamvu rero intego yacu igira iti ’Yesu Kristo ni we wenyine soko y’ubuzima bwo kwezwa, agakiza ka Yesu niko kakura umuntu mu bubata n’ibindi bibukije abantu amahoro.

Muri Kaminuza tubona abantu bakiboshywe kuko bataramenya Umwami ariko turifuza kubabwira inkuru nziza ko Yesu ari we wenyine wababohora imitima bakuzura umwuka wera. Tuzifashisha ijambo riri mu Batesalonike 5:23".

CEP ya UR Huye yateguye igiterane cy’imbaraga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.