Indirimbo “Nari Nkuzi” ya Byukusenge Claire yitezweho kuba imwe mu ndirimbo zizakundwa cyane muri uku kwezi k’Ugushyingo, bitewe n’ubutumwa bwayo bwimbitse bw’ihumure n’ubwo kwizera buhuza n’ubuzima bwa benshi muri iki gihe.
Nyuma yo gukundisha abakunzi be indirimbo “Sinzatinya” n’iyari yayibanjirije “Urakwiriye Yesu”, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Byukusenge Claire yateguje indi ndirimbo nshya yise “Nari Nkuzi”, ikubiyemo ubutumwa bwimbitse bwo guhumuriza no gukomeza abantu banyuze mu bihe bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Claire yavuze ko iyi ndirimbo nshya ifite umwihariko wo kugaragaza uburyo Imana iba izi neza ibigeragezo abantu banyuramo, ndetse ko nta na kimwe kiba kitabaye ku bushake bwayo. Yagize ati:
“Indirimbo yitwa Nari Nkuzi. Sindafata umunsi nyawo wo gusohoka kwayo, ariko ni muri uku kwezi. Ni Audio na Video. Ni indirimbo irimo ihumure ryinshi. Nubwo twanyuze mu bitugora, tukanyura mu mahwa, ariko Imana yacu yari ituzi. Ibyo twanyuzemo ni byinshi cyane, ariko yari ituzi.”
Aya magambo yagaragaje umutima w’umuririmbyi wanyuze mu bihe bigoye ariko akabona ko Imana itigeze imutererana. Ubutumwa bwe bwubakiye ku kwemera no ku kwizera ko mu bihe byose, ibyiza n’ibibi, Imana ikomeza kuba hafi y’abayo.
Iyi ndirimbo “Nari Nkuzi” izaba ikurikira izindi ndirimbo ebyiri zanyuze ku muyoboro we mushya wa YouTube CLAIRE Official, aho ari gukomereza umurimo we.
Kuri ubu, Claire arashimira Imana yamuhaye imbaraga zo gukomeza gusangiza abantu ubutumwa bw’ihumure, anashishikariza abakunzi b’indirimbo ze gukomeza kumuba hafi no gusakaza ubutumwa bwiza abinyujije mu bihangano bye.
Nk’uko yabitangaje, “Nari Nkuzi” izaba ari indirimbo yibutsa abantu ko nubwo banyura mu mibabaro cyangwa mu bigeragezo, Imana iba ibazi kandi ibari hafi. Ni indirimbo yitezweho gukomeza imitima ya benshi no kubaka ukwizera kw’abemera muri ibi bihe byuzuyemo ibicantege gusa.
Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho, aho abarizwa we n’abagize umuryango we, umutware n’abana, yemeje ko indirimbo iri gutegurirwa videwo iri ku rwego rwo hejuru.
Uretse ubutumwa buyirimo, iteganyijwe gusohokana na video ifite ireme. Ibyo byose bizaba bizashyira indirimbo “Nari Nkuzi” mu ndirimbo zubaka zasohotse muri uku kwezi kubanziriza ugusoza umwaka, Ugushyingo.
Izashimangira umwanya Byukusenge Claire ari kugenda afata mu muziki uramya Imana, inongera gushyira izina rye ahagaragara, mu rugaga rw’abaramyi bakunzwe mu Rwanda.
Umva ubuhanga bwe mu ndirimbo ye ya mbere, Urakwiriye Yesu, kuri YouTube
Courage mwiza,IMANA ikomeze ikwambike imbaraga n amavuta