Umuhanzikazi Byukusenge Claire yasohoye indirimbo nshya yise “Nari Nkuzi” ku wa 10 Ugushyingo, ikaba itanga ihumure n’amahoro aturuka Mana.
Ku wa 10 Ugushyingo 2025, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Byukusenge Claire yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Nari Nkuzi”, ikomeje kuvugisha benshi kubera ubutumwa bwayo bw’ihumure, kwizera no kugendana n’Imana mu bihe byose.
Nyuma y’indirimbo “Sinzatinya” n’iyari yamubanjirije “Urakwiriye Yesu”, Claire yongeye kugaragaza ubuhanga n’umutima w’umuntu wiyeguriye kuramya Imana mu buryo bwubaka imitima y’abamwumva. “Nari Nkuzi” ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu banyuze mu mibabaro, ikabibutsa ko Imana iba ibazi kandi ko itigera ibatererana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Claire yagize ati: “Indirimbo yanjye nshya yitwa Nari Nkuzi. Nubwo twanyuze mu bitugora, tukanyura mu mahwa n’imiborogo, ariko Imana yari ituzi. Nta kintu na kimwe kiba kitabaye ku bushake bwayo. Iyi ndirimbo ni iy’ihumure no kwibutsa abantu ko Imana iteka iba ibazi kandi ko iba ibari hafi.”
Indirimbo yakozwe mu buryo bugezweho, Audio ikorwa na ABA Music Studio, imwe mu ma-studio ari kuzamuka cyane mu Rwanda, ikoreramo n’abahanzikazi Alicia & Germaine, na ho Video ikorwa na ASAFU Studio izwiho gukora amashusho yuje ubuziranenge.
Byukusenge Claire yashimiye cyane aba bafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu gutuma indirimbo “Nari Nkuzi” igera ku rwego rwo hejuru. Yagize ati: “Ndashimira ABA Music – ni bo bankoreye Audio nziza cyane, kandi ndashimira ASAFU Studio bankoreye Video ifite ireme. Imana ibahe umugisha kuko banyeretse ko umurimo w’Imana ukwiye gukoranwa ubuhanga.”
Uyu muhanzikazi ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, aho atuye n’umuryango we, akomeje kwagura umurimo we abinyujije kuri YouTube channel ye CLAIRE Official, aho ashyira ibikorwa bye byose byo kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo “Nari Nkuzi” yitezweho kuba imwe mu ndirimbo zizakundwa cyane muri uku kwezi k’Ugushyingo, kuko yubakiye ku butumwa abantu bakeneye kumva, ari bwo bw’ukwizera, ihumure no kwibuka ko Imana izi byose abantu banyuramo.
Ubutumwa bwayo bworoheje ariko bwimbitse bushobora gukomeza imitima y’abari mu bihe bikomeye, bikanongera icyizere mu mitima y’abakunda Imana.
Iyi ndirimbo ishimangira umwanya Byukusenge Claire akomeje gufata mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda, kandi irerekana iterambere rye mu buryo bw’umuziki, mu butumwa no mu buryo bwo gutegura ibihangano bye.
Reba indirimbo “Nari Nkuzi” kuri YouTube channel ye: CLAIRE Official.
Byukusenge Claire