Nyuma yo gutangiza urugendo rushya rw’umuziki we binyuze ku muyoboro mushya wa YouTube witwa CLAIRE Official, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Byukusenge Claire agiye gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise “Sinzatinya”, izasohoka ku wa 21 Gicurasi 2025.
Iyi ndirimbo ije ikurikira “Urakwiriye Yesu”, ari na yo ndirimbo ye ya mbere yashyize kuri konti nshya nyuma yo kwibwa konti ya YouTube yari imaze kumenyekana.
Mu kiganiro na Paradise, Claire yasobanuye imvano y’iyi ndirimbo nshya “Sinzatinya” avuga ko yaturutse mu gusubiza amaso inyuma, akareba ku bihe bikomeye yanyuzemo, ariko akabona ko nta mpamvu yo gutinya cyangwa gucika intege igihe cyose ari kumwe na Kristo.
Yagize ati: “Icya mbere, nasubije amaso inyuma ndeba inzira nanyuzemo, nsanga ntagikwiye kuntera ubwoba kuko ndi kumwe n’uwancunguye, ari we Kristo. Nayikoze nshaka kubwira abantu ko badakwiye gutinya iby’ubu n’iby’ejo, kuko Uwiteka wenyine ni we mugenga w’ibihe. Tumbira Yesu wenyine, ntumukureho amaso.”
Ibi bigaragaza ko nubwo yahuye n’ibihe bigoye, Claire yatorewe gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza imitima.
“Sinzatinya” izaba ishimangira ubutumwa bwatangiye muri “Urakwiriye Yesu” – bwo guha Imana icyubahiro no gushimangira ko ibyiringiro by’Umukristo bidashingiye ku mahirwe yo ku isi, ahubwo bishingiye ku Mana idahinduka.
Byukusenge Claire yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe mu myaka yashize nka “Umusaraba” na “Ntajya Ahinduka”, ariko nyuma yo kwibwa konti ya YouTube yari isanzwe imenyerewe, yahise atangira bundi bushya. Nubwo byari igihombo gikomeye, ntabwo yacogoye, ahubwo yizeye ko Imana ifite umugambi mushya kuri we.
Kuri ubu, Claire arongera gushishikariza abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana gukomeza kumushyigikira binyuze mu buryo bworoshye: gukora Subscribe, Like, Share, ndetse no gusiga ibitekerezo kuri video ze, kugira ngo ubutumwa bwiza bwaguke bugere ku bantu benshi.
Nk’uko yabivuze mu kiganiro cyabanje, Claire yifuje ko iyi konti nshya iba intangiriro y’ubuzima bushya bwo gukorera Imana, adashingiye ku gahinda k’ibyatakaye, ahubwo ashingiye ku kwizera no gushima.
Indirimbo “Sinzatinya” yitezweho gukomeza abantu bose bahuye n’ibigeragezo, ibibutsa ko Imana ari yo mugenga w’ibihe byose, kandi ko kwizera kwa nyako kutagomba guhungabanywa n’ibihe bibi. Ni ubutumwa buhumuriza, bukubiyemo ishingiro ry’ukwemera.
Mu gihe tugitegereje "Sinzatinya", "Urakwiriye Yesu" nikomeze gufasha Imitima ishima. Yirebe kuri YouTube:
Byukusenge Claire yagaragaje ko adacika intege mu murimo w’Imana!