Mu nyigisho yatanzwe na Pastor Christian Gisanura kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, yagarutse ku mbaraga zo kwizera Imana no gukorana na yo kugira ngo umuntu abashe kubona impinduka mu buzima bwe.
Yashingiye ku ijambo riboneka muri Mariko 10:27 aho Yesu yavuze ati: “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”
Yavuze ko abantu benshi bibaza akamaro ko gusenga, cyane cyane iyo bumva ko impinduka zishingiye ku mbaraga zabo bwite, ariko asobanura ko umuntu akwiriye kugira uruhare mu buzima bwe ari na ko afatanya n’Imana.
Pastor Gisanura yavuze ko impinduka zose umuntu yifuza zibonerwa mu gukorana n’Imana, kuko imbaraga zayo ari zo zituma ibidashoboka bishoboka. Yibukije abantu ko Yesu yamaze kurangiza byose ku musaraba, kandi ko imbaraga z’Imana zidukoreramo zishobora guhindura ubuzima bwacu.
Yagize ati: “Tahura imbaraga zikurimo.” Yasobanuye ko ikintu cya mbere amasengesho akora ari ugushyiraho ubufatanye hagati y’umuntu n’Imana, kuko icyo umuntu akora cyose Imana iba ishaka kukigiramo uruhare.
Yifashishije Abefeso 3:20, yavuze ko Yesu utuye muri twe afite imbaraga zikomeye kurusha uko abantu babyumva. Yibukije ko ibintu byose umuntu akora Imana itabifitemo inyungu bitamugirira umumaro urambye, kuko Imana ireba umutima w’umuntu mbere ya byose.
Yakomeje avuga ko gusenga bidufasha kubona uburinzi bw’Imana no kuyoborwa n’Umwuka Wera. Yavuze ko Umwuka Wera afasha umuntu kumenya icyiza n’ikibi, ndetse akamwereka aho ashobora kugwa mu byaha cyangwa gukora amakosa.
Ati: “Dukeneye ubuyobozi bw’Umwuka Wera.” Yagaragaje ko hari ibintu byinshi umuntu atabasha wenyine, ariko iyo yegereye Imana irabimushoboza.
Pastor Gisanura yanavuze ko uko umuntu agenda atindana n’Imana, agenda akura mu buryo bwo gukemura ibibazo no guhinduka imbere mu mutima. Yatanze urugero rwa Pawulo wavugaga ko yifuzaga gukora ibyiza ariko ibibi bikamutanga imbere, nyuma akaza kuvuga ati: “Si nge ukiriho, ahubwo Kristo ni we uriho muri nge.”
Yasobanuye ko umuntu ugendana n’Imana buhoro buhoro agenda ava muri kamere ishaje akinjira mu buzima bushya.
Yagarutse kandi ku ntambara zo mu buryo bw’umwuka, avuga ko Abakristo bakeneye amasengesho kugira ngo babashe gutsinda ibigeragezo n’imbaraga mbi.
Yagize ati “Hari aho umuntu asabwa kurwana intambara yo kwizera no kwatura, ariko hari n’aho umuntu asabwa kureka Imana ikakurwanirira.”
Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yavuze ko gusenga ari uburyo bwo gusabana n’Imana nk’abana bayo, kandi ko ubuzima bwo kuramya no gukiranuka budashoboka umuntu adasenga.
Yasabye abantu kureka ibishaje, bakagambirira impinduka nshya kandi bakazikurikirana bafite kwizera, kuko “ibyose bishobokera Uwiteka.”