× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byinshi utari uzi ku ndirimbo nshya ‘Ntuma’ ya Mado Okoka Esther watanze ubutumwa bwihariye kuri Pasika

Category: Artists  »  1 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Byinshi utari uzi ku ndirimbo nshya ‘Ntuma' ya Mado Okoka Esther watanze ubutumwa bwihariye kuri Pasika

Mado Okoka Esther ukomeje kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka umwe amaze yinjiye mu muziki by’umwuga, dore ko yatangiye bya nyabyo mu wa 2023, yatangaje byinshi ku ndirimbo nshya yise ‘Ntuma’ iri mu zitumye yongera guha abakunzi be ikizere cy’uko no muri uyu mwaka wa 2024 atazabatenguha, anatanga ubutumwa bwihariye kuri Pasika.

Uyu mubyeyi Mado Okoka Esther wakuriye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ubu akaba atuye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Denmark, ubusanzwe asengera muri Zion Celebration Temple.

Indirimbo nshya yashyize hanze ku wa 28 Werurwe 2024 ni “Ntuma,” ikaba iya gatatu asohoye nyuma yo gutangira umuziki ku giti ke kandi bya kinyamwuga nubwo akunze gukoresha ijambo umuhamagarao kuko yiyumvamo ko yahamagariwe gutangaza ubutumwa bwa Yesu akoresheje ijwi rye, aririmba.

Yabivuzeho mu kiganiro yagiranye na Paradise agira ati: “Ku buryo bwange bwite maze gukora indirimbo 3 harimo n’iyi ngiyi y’ejobundi. Iya mbere yitwa Twarahiriwe, iya kabiri ni Nzateranya, iya gatatu ni iyi ngiyi ‘Ntuma’. Izo ni zo ndirimbo navuga ko nihimbiye nkajya muri studio.”

Ubwo yasomaga Bibiliya ageze mu gitabo cya Yesaya, ibyo yasomye ni byo byabaye isoko y’indirimbo Ntuma ikomeje gukundwa umunsi ku wundi. Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayanditse ndimo nsoma Bibiliya. Hari igitangaza Imana yankoreye maze gusenga ndi gusoma Bibiliya, hanyuma numva amagambo yayo araje, nari ndi gusoma mu gitabo cya Yesaya.”

Nk’uko izina ryayo ‘Ntuma’ riri, ubutumwa burimo bushishikariza buri Mukristo wese kwemera ko Imana imutuma nk’uko yabisobanuye agira ati: “Ubutumwa burimo ni uko twakwemerera Imana ikadutuma kuko uko twese twahamagawe atari ko twemera gutumwa, si na ko twemerera Imana ko twahamagawe. Nari ndimo mbwira Imana nti ‘aho uzashaka ko nkuvugira, nkubera umusaruro mu muhamagaro nditeguye’.”

Ubuzima bwe bwose asa n’uwabubayemo aramya Imana kuko kuva ku myaka itandatu yaririmbaga muri korari. Yagize ati: “Natangiye kuririmba ndi umwana muto, ariko ntabwo nakoraga indirimbo ku giti cyange, naririmbaga muri korari. Natangiye kuririmba muri korari mfite imyaka 6.” Kuba umuririmbyi muri korari Azafu byamugejeje ku kuba umutoza wayo kuva mu wa 2019 kugera mu wa 2021, ari na bwo yimukiye ku mugabane w’u Burayi.

Yifuza gukomeza akagera kuri byinshi birenze ibyo amaze gukora mu murimo w’Imana. Yagize ati: “Mu gukorera Imana cyangwa mu muziki, ndabizi ko hari ibiba bigoye kubera ko umuntu asa n’aho aba ari gutangira, hari ibyo nzaba maze kugeraho kandi ndahamya ko hari benshi bazaba bamaze kuza muri Yesu.” Iyi ni intego afite mu myaka iri imbere.

Yatanze ubutumwa bwihariye kuri iyi Pasika yo kuri 31 Werurwe 2024 agira ati: “Tubeho ubuzima bugendana urupfu rwa Yesu, kugira ngo tugendane Yesu wapfuye ku bwacu. Kuyizihiza nta kundi kurenze, ahubwo ni uko twaha agaciro amaraso ya Kristo muri twebwe, tukamenya ko hari uwatwitangiye, mu mitima tukanezerwa, tukishima, tukaririmbira Imana yaduhaye Umwana wayo Yesu Kristo kugira ngo abe igitambo.”

Uyu mubyeyi wasezeranye na Nsababera Ale mu mwaka wa 2017, kuri ubu afite abana babiri, umuhungu witwa Mpano Adriel n’umukobwa witwa Akeza Anaya. Yize amashuri yisumbuye na kaminuza.

Mado aririmba nk’uwabihamagariwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.