× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byatumye Isi yose ititira! Netanyahou ari kwishingikiriza Bibiliya mu bwicanyi ari gukorera Gaza

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Byatumye Isi yose ititira! Netanyahou ari kwishingikiriza Bibiliya mu bwicanyi ari gukorera Gaza

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ndetse n’abasirikare tariki 02 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahou yasubiyemo amagambo ari muri Bibiliya kugira ngo yumvikanishe neza ibyo agiye gukorera Gaza.

Ni ukuvuga intara iri muri Palestine iri kuberamo intambara, mu gihe umutwe wa Hamas wo ku ruhande rwa Palestine ukomeje guhangana n’igisirikare cya Isirayeli IDF (Israel Defence Force).
Ayo magambo ari mu gitabo cya mbere cya Samweli igice cya cumi na gatanu umurongo wa gatatu.

Agira ati :“None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n’abagore, n’abana b’impinja n’abonka, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’ ”(1 Samweli 15:3).

Mu mirongo ibanza, Imana ya Isirayeli yatumye Samweli ngo abwire Sawuli wari umwami wa mbere wa Isirayeli kujya kwica Abamaleki n’ibyabo byose kuko na bo banze guha inzira Abisirayeli igihe bavaga mu Egiputa.

Ku murongo wa Kabiri hagira hati: “Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.”(1 Samweli 15:2).

Imana yashakaga guhorera Isirayeli ituma Sawuli kwica Abamaleki bose uhereye ku mwana uri munda kugeza ku musaza wenda gupfa. Si ibyo gusa kuko n’amatungo yose bari kuyica.

Uyu Minisitiri w’intebe muri Isirayeli, na we yabwirizaga ingabo gukora nk’ibyo ntihagire uwo basiga batamwishe.

Ibi byatumye isi yose ititira, kuko ibyo Isirayeli iri gukorera abo muri Gaza, ntaho bitaniye n’ibyo yakoreye Abamaleki. Gusa icyo gihe bwo, bo bari batumwe n’Imana yo mu ijuru.

Ibi yabitangaje nyuma y’ubwicanyi buri gukorerwa inzirakarengane za Palestine zituye muri Gaza, ahari kubera intambara iteye ubwoba.
Abana batazi ibiri kubera mu gihugu, bari gupfa umunota ku wundi. Abagore, abageze mu za bukuru n’abandi basivire bari kwicwa n’ingabo za Benjamin Netanyahu.

Aya magambo yavuze yishongora, agaragaza ko ari nta mpuhwe na nke afitiye abaturage ba Palestine. Iki ni igihamya ku bari gukora imyigaragambyo muri Isirayeli cy’uko ubu atari ubwicanyi busanzwe ahubwo ari jenoside iri gukorwa.

Abari gukora imyigaragambyo bafite indirimbo bari kuririmba irimo interuro igira iti:«Iyo tuvuze ngo jenoside ntizongere kubaho, ni ku bantu bose, si ku Bayahudi gusa.»

Baba bumvikanisha ko jenoside iri gukorwa n’ingabo zabo igomba guhagarikwa. Ubu bwicanyi nibukomeza, bizaba nk’ibyabaye ku Bamaleki batswembweho bagashira. Netanyahu na we ni yo ntego afite.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.