Pastor Rugamba Erneste yavuze ku cyo ubuhanuzi buvuga ku ntambara ya Isiraheli na Irani ihangayikishije Isi muri iyi minsi. Imperuka yaba ikomanga ku marembo?
Umuhanuzi Yesaya yahanuriye umwami w’Abayuda witwaga Hezekiya ko umwami wa Babuloni (Iraki y’iki gihe) azatwara bunyago abasore b’injijuke, b’abahanga, nk’uko tubisoma mu byanditswe byera muri Bibiliya, mu bitabo by’umugabane w’amateka y’abami n’iby’abahanuzi bakuru: 2 Abami 20:17-18. Abanya-Irani bafite inkomoko na bo ku rubyaro rwa Abrahamu, ni bo bakomokaho amakimbirane.
Ubu baracura ibitwaro kirimbuzi, mu gihe bari baragenewe gucura ibitagira ubukana bukabije ngo batazazurura isi. Bashyirirwaho igipimo ntarengwa, ariko kubera ko nta bapolisi bababuza, bakora ibyo bitwaro bifuza byose, batitaye ku bapfa babitewe.
Abigishwa ba Yesu na bo bigeze kumubaza, bicaye ku musozi wa Elayono (ni muri Isiraheli), ibizaranga imperuka, turi kwikanga, ababwira byeruye ibizayibanziriza. Na ho ibyo tubona ubu ni ibimenyetso; nta bwo iragera. Ubisome muri Matayo 24:1-44 harimo: gusenywa kw’imijyi ikomeye, impuha z’intambara, ibyorezo, ubugome ndengakamere, ubugambanyi n’ibindi.
Abakristo benshi ku isi yose barapfukamye basenga cyane ngo Imana irengere igihugu gito cya Isiraheli, mu gihe ibisasu kirimbuzi bipima amatoni n’amatoni bivuza ubuhuha mu kirere, bikacura inkongi.
Amaraso arameneka umunsi ku munsi nyuma y’umujyi wa Gaza, mu gice cya Palesitina wahindutse amatongo—nta buye rikigeretse ku rindi. Nta wigeze abazwa ibyahabereye, kubera ko byakozwe n’abafite ubudahangarwa. Ukibaza niba abapfa atari abaremwe n’Imana bakomoka kuri sekuru w’abizera, Abrahamu.
Ese barapfa iki? Ubuhangange n’ubwenge bwo gucura ibitwaro kirimbuzi byatumye abatuye isi yose bikanga intambara ya gatatu y’isi. Ubuhanuzi buri muri Bibiliya bubivugaho iki? N’abanditsi bandi babigarukaho bate?
Iyo usomye igitabo cy’umuhanuzi Daniyeli igice cya mbere (Daniyeli 1:1-4), ubona ubuhanuzi bugaragaza intambara yabaye hagati y’abami babiri: Yehoyakimu w’u Buyuda na Nebukadinezari wa Babuloni.
Barwanye kugeza Babuloni (Irani) yigaruriye igihugu cy’u Buyuda, ikabatikiza. Abadapfuye batwaweho iminyago, barimo abasore bane: Daniyeli, Hananiya, Meshaki na Abedenego, nk’uko tubisoma muri 2 Abami 20:17-18.
Reka tugaruke ku makimbirane akomoka ku rubyaro rwa Abrahamu, sekuruza w’abizera dukomokaho. Tubihuze n’iyi ntambara iri ku isonga y’izindi ku isi kubera ibisasu kirimbuzi biri gukoreshwa kuva isi yaremwa.
Abrahamu yabyaye abana babiri ku bagore babiri: Sala, nyina wa Isaka, na Hegari wari umuja wo mu rugo babyaranye Ishimayeli utari mu isezerano ry’Imana. Ibi byabaye ubwo yari ku musozi Moriya atamba igitambo, ari kumwe na Isaka.
Isaka yabyaye na we abana babiri: Yakobo na Esawu. Aba na bo ntibigeze barebana neza, kuko amakimbirane yabo yatangiye bakiri mu nda. Bigeze aho, umugore wa Isaka ari we Rebeka ajya kubaza ibiri kumubaho, abashishozi (bitwaga babamenya) bamubwira ko atwite amahanga abiri arwanira mu nda ye, kandi ko mukuru azaba umugaragu wa gatoya.
Yakobo waje guhindurirwa izina akitwa Isiraheli, yakuze azi ubucakura bwinshi, yabyigishijwe na nyina Rebeka wamumeneye ibanga ry’umugisha wa kibyeyi kugeza abashije kuwegukana. Mukuru we Esawu yamurakaririye, amurwara inzika kugeza n’ubu igikomeje mu babakomotseho. Ibyo ubibonera mu ntambara iri hagati ya Isiraheli na Irani.
Ibiri kuba ubu hagati ya Isiraheli n’Irani ntibyacitse; bifite inkomoko kuri ba sekuruza babo. Bamwe bafite ihungabana rikomoka ku mateka mabi y’ayo makimbirane, bakumva bakwiye kwihorera.
Dukomeze ku buhanuzi bwo mu gitabo twavuze haruguru. Abo basore bakomoka mu muryango w’ubwami bari abanyaburanga, b’abahanga, b’injijuke. Batwawe bunyago, ariko bageze ibwami barayobora, kubera bwa buhanga babonwagamo.
Daniyeli yahinduriwe izina yitwa Beluteshazari, Hananiya yitwa Saduraka, Meshayeli yitwa Meshaki, na Azariya yitwa Abedenego. Kubita aya mazina byari uburyo bwo kubinjiza mu mico ya Babuloni (Irani), dore ko ayo mazina yari ay’ibigirwamana byabo.
Ni hehe ubuhangange tuvuga uyu munsi bwavuye?
N’ubwo ubwirinzi bwa Isiraheli bwari buzwiho ubukomeye ku rwego mpuzamahanga, bwarinjiwemo. Bari bizeye ko nta bisasu byagera ku butaka bwabo. Aba bakomoka ku Bayuda ni abahanga cyane, ariko nk’uko byari mu gihe cy’umwami Yehoyakimu, na bwo batwawe bunyago, nk’uko tubisoma muri 2 Abami 24:1-2. Uwo mwami yayobotse Nebukadinezari imyaka itatu, hamwe n’abaturage be, bagarurwa mu rugomo.
Ubumenyi n’ubuhanga bw’aba basore bane twavuze bavanyweho iminyago ni bwo bwigishijwe Abababuloni (Abanya-Irani), ari na bwo butuma baba ibihangange, batitaye no ku bufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanga kuri Isiraheli. Kuko hari icyo Imana yavuze kuri sekuruza wabo Esawu: “Azatungwa n’inkota ye, azaba indwanyi kabombo” (Itangiriro 27:39-40).
Mu gice gikurikiraho, tuzababwira ku Bisiraheli nyabo bazatabarwa (ni ubuhanuzi) na Yesu, nk’uko abivuga mu byanditswe muri Matayo 24, asobanura bimwe mu bimenyetso bizabanziriza kugaruka kwe.
Ni mu gihe intambara iri hagati y’ukuri n’ikinyoma, hagati y’umucyo n’umwijima, hagati y’Imana na Satani. Ukuri n’ikinyoma ni byo bizasoza isi. Ibyayituye birimo Gogi na Magogi—abazayigwamo ni benshi, kuko abavuga ibinyoma bazicisha benshi. Bakoresha ukuri, ariko ikinyoma kiyoboye isi. Ariko igihe kizagera, Yesu azagaruka, imperuka ihite iba.
Pastor Rugamba Erneste akomeje ubusesenguzi ku cyo ubuhanuzi buvuga ku ntambara ya Isiraheli na Irani