× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bwa mbere James wa Daniella yavuze ikintu kimuca intege hafi kureka kuririmba

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bwa mbere James wa Daniella yavuze ikintu kimuca intege hafi kureka kuririmba

James na Daniella bamwe mu bahanzi bafite icyicaro gihoraho mu mutima ya benshi babajijwe ibibazo bitandukanye n’abanyamakuru, ni mu kiganiro cy’abanyamakuru (Press Conference) cyabereye muri Crown conference hall i Nyarutarama.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe mu rwego rwo gutegura igitaramo kizaba tariki 2 Kamena 2023, muri Kigali Convention Center, kikazitabirwa n’abantu 1000.

Hanateganyijwe uburyo abandi bantu barimo abo hanze y’u Rwanda bazagikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse hari n’amatike ku bazakireba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umwe mu banyamakuru yabajije James na Daniella ati: "Ese mujya mucibwa intege n’ibihe?", James ati, "Ikintu kijya kimbabaza mu Rwanda usanga abantu badakijijwe bajya bahimba indirimbo zo kuramya kandi zidaturutse ku isoko y’ukuri.

Iki kintu kintera ubwoba kubona ku baramyi hagenda havukamo kwivanga, kijya kintera ubwoba nkumva nacika intege nkumva nanabireka gusa nkakomezwa ko ngomba gufatanya n’abandi".

James Rugarama yakomeje agira ati: "Usanga bene aba bantu badakijijwe ariko bavuga ko baririmba indirimbo bitirira kuramya no guhimbaza Imana baririmba indirimbo zidaturutse mu mutima. Urugero kumva umuntu aririmba ibintu bitamurimo".

Aha bikajyana n’ikibazo benshi bajya bibaza uburyo indirimbo zitwa izo guhimbaza Imana ziririmbwa n’abantu baririmba umuziki usanzwe usanga zikurikirwa cyane ugereranyije n’iziririmbwa n’abandi baramyi basanzwe muri Gospel kandi ingero nyinshi zirahari.

James na Daniella bateguye igitaramo cy’abantu 1000

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.