Israel Mbonyi uri kubarizwa i Burayi, akoze ikintu atigeze akora kuva yatangira umuziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, ni ukuvuga gushyira hanze indirimbo irimo indimi ebyiri, rumwe rusobanura urundi.
Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yitwa Yeriko, ikaba irimo indimi ebyiri, ni ukuvuga Igiswayile n’Ikinyarwanda, ariko ibyo aririmba mu Giswayile, havuyemo amagambo atangira (intro), bisa n’ibyo yongera kuririmba mu Kinyarwanda.
Muri make, yashatse gusa n’usemurira Abanyarwanda n’Abarundi batabasha kumva Igiswayile neza icya aba aririmba, kuko abenshi muri bo bakunda ibihangano bye batazi n’icyo aririmbamo. Yose muri rusange igaruka ku igwa ry’inkike (inkuta) z’i Yeriko.
Igihe inkuta za Yeriko zagwaga, Abisirayeli bari babonye uburyo bwo kwigarurira ubutaka bwiza Abanyeyeriko bari batuyeho. Muri iyi ndirimbo na we agaragaza ko muri iki gihe (ibyo yagereranyije) Yeriko yaguye, hakaba hasigaye kwinjirana amashimwe menshi mu masezerano.
Ikimara kujya hanze yakiriwe neza haba mu Rwanda, mu Burundi, muri Kenya n’ahandi, batanga ibitekerezo bigaragaza imbamutima zabo kuri iyi ndirimbo. Ubu ni ubutumwa bw’abiganjemo abo muri Kenya, u Rwanda n’u Burundi:
“Abanyakenya dukunda uyu musore cyane bitavugwa. Menya ko bamwe muri twe bari hafi kugurisha impyiko zabo kugira ngo bazabone amafaranga yo kwinjira mu gitaramo azakorera hano muri Kanama 2024.”
“Uyu muntu w’Imana yabaye umugisha kuri twe abatuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari no hanze yaho.”
“Israel Mbonyi, indirimbo zawe zabaye ubuzima kuri ngewe no kuri benshi. Ndabizi ko hari benshi bemeranya nange kandi ntibabihishe.”
“Duhora dutegereje ubutumwa bwiza buba mu ndirimbo yawe, kuko bwubaka ukwizera kwacu cyane. Imana izakomeze kutukurindira.”
“Iyi ndirimbo ni iy’ubuhanuzi. Muzi impamvu? Ubwo Nitaamini yasohokaga, yatumye Abakristo bari batangiye gucika integer mu buryo bw’umwuka bongera gutora agatege, barongera bagira ukwizera.
Yanitosha isohotse, twongera kubona ko burya ibyo twanyuzemo byose bitazagaruka ukundi, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko Kristo ari muri twe. Umugisha waje mu gihe cyo gucika intege… ndizera ntashidikanya ko inkuta zose zamaze kugwa.”
Isohotse kuri uyu wa 17 Kamena, ikurikiye Yanitosha yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2024. Israel Mbonyi yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kubarizwa i Burayi, ariko akaba agaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu nk’uko Paradise yabitohoje.