Ku nshuro ya mbere Umuramyi Annette Murava yagaragaye yifuriza ishya n’ihirwe Bishop Gafaranga baheruka kurushinga, bigatuma abantu bacika ururondogoro.
Annette Murava wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Niho Nkiri’’, yifashishije urubuga rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto ya Bishop Gafaranga muri ‘Insta Story’ mu rwego rwo kwirinda amagambo ya benshi.
Iyi foto yayikurikije indirimbo y’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Victor Thompson yise “This Year’’ amwifuriza ibyiza. Iyi ndirimbo itangira igira iti “Ibintu byose nashakaga kwaturira ubuzima bwanjye, ikintu cyose wifuzaga, kwaturira ubuzima bwawe.’’
Amagambo Murava yifashishije ku mugabo we ni akurikira aya agira ati “Uyu mwaka, umugisha, amafaranga, ubuhamya bigukurikire.’’
Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, busiga inkuru by’umwihariko mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, bukumirwamo itangazamakuru ku buryo n’ababashije kugera aho bwagombaga kubera muri La Palisse Hotel i Nyamata batashye bimyiza imoso kuko bimwe amakuru, banangirwa kuyatara.
Impamvu yo kugira ubu bukwe ubwiru ntikunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyane ko abageni bahisemo kuryumaho.
Ntawitaba telefone yewe n’amafoto cyangwa amashusho y’ubukwe bwabo ntabwo barayasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abafana babo nk’uko bikunze kugenda ku byamamare.
Gusa, hari abahamya ko uyu mugabo yahisemo kugira ubukwe bwe ibanga mu rwego rwo kwirinda ko umugore we wa mbere babyaranye abana bivugwa ko ari batatu yabwitabira atatumiwe akaba yabwangiza.
Ni ubukwe bwabayemo udushya dutandukanye kuko na Fleury Legend wagombaga kuba ‘Parrain’ cyangwa umubyeyi wa Bishop Gafaranga yaje kubivamo ubukwe bubura amasaha make ngo butahe.
Uretse no kuba Parrain wa Bishop Gafaranga, amakuru ahari ahamya ko uyu mugabo atigeze agera n’aho ubukwe bwabereye.
Uwitwa Niyitegeka Jules benshi bazi nka Julius Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo.
Julius Chita nyuma y’ubu bukwe yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yari yahawe inshingano zo kuyobora ibirori byo kwiyakira (reception) mu bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava, atungurwa bikomeye n’uko yangiwe kwinjira kandi yarahawe ubutumire.
Ibi byatumye afata icyemezo cyo kuva aho ubukwe bwabereye aritahira birangira n’imirimo yahawe atayikoze. Kuva Gafaranga na Murava bakora ubukwe nta foto yabo, yaba iya telefoni cyangwa camera yigeze igaragara.