Umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya The Ben, ni umuhanzi Bruce Melodie. Yagaragaye abyina yivuye inyuma indirimbo “Thank You” The Ben yakoranye na Dr Muyombo Thomas uzwi mu nk’umuhanzi Tom Close.
Mu gitaramo cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025 cy’umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, habayemo ibintu bitunguranye, nko kuba The Ben yabwirije abacyitabiriye, no kuba umuhanzi ufatwa nk’uwo bahanganye mu mboni z’abakurikirana imyidagaduro nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yacyitabiriye ndetse akanagaragara abyina indirimbo ‘Thank You’.
Iyi ndirimbo iri muri zimwe mu zakunzwe n’abantu benshi bitabiriye iki gitaramo, kuko yahagurukije imbaga, bigatuma na Bruce Melodie ubwe ahaguruka akayibyina, we n’itsinda rye rimureberera mu nyungu z’umuziki rya ‘1:55 am’ riyobowe na Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael.
Uyu Gael yahoze ari umupasiteri, aza guhinduka umushoramari iby’ubupasiteri abivamo.
Yaba The Ben, Bruce Melodie, na Coach Gael, iyo bageze ku ndirimbo ya Gosoel bahinduka abandi bandi, kandi ibyo bibabera ibihe byiza. Kuri The Ben we, uretse iyi Thank You yakoranye na Dr. Tom Close igakundwa cyane, ndetse n’izindi za Gospel yakoze urugero nka Ndaje, yatangaje ko mu kindi gihe ashobora kuzakora igitaramo cyo kuramya.
Yabivuzeho agira ati: “Ndatekereza ko hari icyo Imana ishaka kuzankoresha umunsi umwe ukwiriye. Ntimuzatungurwe umwaka utaha, igihe nk’iki, tuje hano tuje kuramya Imana.”
Na Bruce Melodie yigeze gutangaza ko nibimukundira azasazira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, dore ko akunze kuvuga ko iyo agerageje kwikorera indirimbo ku giti cye atabifashijwemo n’undi muntu ashiduka yakoze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Aho ni na ho havuye indirimbo yitwa ‘Nzaguha Umugisha’ yashyize kuri album ye izasohoka ku wa 17 Mutarama 2025. Ni indirimbo yatanzeho ibisobanuro birambuye, avuga ko mu kuyandika yigiye ku myandikire y’umuhanzi Israel Mbonyi watangiye umuziki muri 2014 aririmba Gospel.
Asanzwe na we afite indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirangajwe imbere n’iyo yise “Urabinyegeza(Urabimpisha)” yagiye hanze mu wa 2022.
Mu gihe abantu bari bazi ko we na The Ben badacana uwaka, Bruce Melodie yagaragaje ko yishimiye The Ben wakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena anamwita umuvandimwe, mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ibi byose aba bahanzi bavuga babishyize mu bikorwa, Bruce Melodie agahindukirira indirimbo zihimbaza Imana nk’uko na The Ben biri mu nzira, Gospel yaba yungutse izindi zahabu ziyongera kuri Meddy wamaze gutera umugongo indirimbo z’isi akibera umuhanzi wa Gospel ubifatanya no kuvuga Ubutumwa Bwiza bwa Kristo ahantu hose.
Bruce Melodie wagaragaye abyina iyi ndirimbo Thank You, ni umwe mu Bakristo mu Itorero rya ADEPR, akaba yarakuriye muri korali, ari umwe mu baririmbyi beza. Kubera kwifuza iterambere, akava hamwe akagera ahisumbuye, yagiye mu muziki usanzwe kuko ari wo wari kubimufashamo.
Bruce Melodie yizihiwe n’indirimbo ’Thank You’ mu gitaramo cya The Ben