Umuramyi Bosco Nshuti yageneye ubutumwa bw’ihumure abarushye n’abaremerewe mu buryo butari bumwe mu ndirimbo nshya yise "Mbaraga zikiza".
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bwa live nk’uko asanzwe abikora. Izahumurira neza abanyamibabaro badafite Shinge na Rugero, abihebe benda gupfa, abo isi itwaza igitugu doreko ibibutsa urukundo umwami Yesu Kristo yabakunze badatanze izahabu cyangwa ifeza.
Muri iyi ndirimbo nziza "Mbaraga zikiza", Bosco Nshuti yumvikana nk’umutangabuhamya mwiza wemeza ko Kristo ariwe mbabazi zikiza.
Mu kiganiro na Paradise.rw, abajijwe aho iyi ndirimbo yavuye yagize ati" Ni Kristo uba ubwira abantu bababaye bafite intimba baremerewe n’ibintu bitandukanye ko Rukundo wabakunze nta feza nta zahabu ariwe mbaraga zikiza ko kandi azahoraho ibihe byose ibindi bizashira ariko we azahoraho rero bamusange bose Niwe mbabazi Kandi niwe mbaraga zikiza."
Muri iyi ndirimbo yumvikana arangurura ijwi agira ati"Abageze kure nimugaruke, abapfuye mwese muzuke, abasinziriye nimukanguke,babazimiye mutarurwe, rukundo wabakunze nta feza nta zahabu niwe mbabazi zikiza."
Uyu muramyi utagira ikindi yirata uretse umusaraba wa Kristo, akomeje kuzamura ibendera ry’Umwami Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo mpemburabugingo.
Ari mu baramyi beza b’ibihe byose u Rwanda rufite akaba mwiza kurushaho mu kuririmba umusaraba, intsinzi y’i Golgota,bumumaro w’amaraso ya Kristo ndetse n’umuzuko.
Ni indirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike asohoye iyo yise "Numvise" nayo yaje isanga "Ni muri Yesu live recording".
Gusa iyi ikaba yarakorewe live recording nyuma y’imyaka 2 yari imaze isohotse, ikaba imwe mu ndirimbo ze ziyoboye izindi dore ko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni.
Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi basutsweho amavuta y’igikundiro n’uwiteka akaba afatwa nk’umunyamurava.
Yeretswe urukundo rukomeye mu gitaramo cyiswe "Unconditional love live worship team concert" cyabereye muri Camp Kigali tariki 30 Ukwakira 2022.
Ni igitaramo cy’amateka aho Bosco Nshuti yifatanyije n’ibyamamare nka James & Daniella, Josh Ishimwe, Alarm Ministries na Alex Dusabe. Bafatanyije guhimbaza Imana.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MBARAGA ZIKIZA" YA BOSCO NSHUTI
Bosco Nshuti ari mu baramyi bubashywe cyane mu Rwanda