Umuramyi Bosco Nshuti ukomeje imyiteguro y’igitaramo "Unconditional live concert " yageneye ubutumwa Reagan Rugaju wa RBA
Reagan Rugaju ni umwe mu banyamakuru bigaruriye imitima y’abakunzi b’imikino mu Rwanda ahanini bitewe b’ijwi rye ryiza, ubucukumbuzi bwe ndetse n’ama terme mashya yazanye muri ruhago nk’ijambo "Za ndani" kuri ubu rigezweho.
Gusa hejuru yo kuba umunyamakuru mwiza w’Imikino, ubuzima bwe bw’umwuka nabwo buhagaze bwuma dore ko no akunzwe kwiyemerera ko ari inshuti y’umusaraba akaba n’umukristo usengera mu itorero rya ADEPR.
Kuba hafi y’Imana bituma akunda ibihimbano by’umwuka by’abahanzi batandukanye. Mu b’imbere hakaba harimo Bosco Nshuti umaze gufata imitima ya benshi nk’uko super grue ifata ku rupapuro .
Umunsi umwe ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda kuva saa tatu za mu gitondo kugeza sa yine yigeze kuvuga ko akunda cyane Bosco Nshuti akanafashwa n’indirimbo ze. Muri icyo kiganiro yumvikanye aririmba indirimbo "Ni muri Yesu".
Muri iki gitondo, Paradise yagiranye ikiganiro na Bosco Nshuti kuri ubu uherereye mu gihugu cya Poland aho yakoreye igitaramo ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 akaba ateganya gusoreza mu gihugu cya Denmark ndetse arateganya gutaramira abasengera mu itorero rya Zion Temple nk’uko yabitangarije Paradise.
Bosco Nshuti akaba ateganya kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda mu cyumweru gitaha agakomeza imyiteguro y’igitaramo "Unconditional Love Live Concert - Season 2" giteganyijwe kuwa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.
Nyuma yo guhembura imitima y’abatuye ku mugabane w’u burayi, kuri ubu Bosco Nshuti azanye inkuru nziza muri Afurika. Abazitabira cye bazabibona, najye nzaba mpari. Avuga kuri Reagan Rugaju, Bosco Nshuti ati: "Rugaju najye ndamukunda vraiment, ibintu bye ubona birimo ubwenge bw’Imana."
Unconditional Live Concert ni igitaramo cy’amateka buri muramyi wese yakwifuza kuzataramiramo abakunzi ba Gospel. Ni kimwe mu bitaramo biba biteguye neza na protocole y’akataraboneka. Uyu mwaka wa 2025 ni kimwe mu bitaramo byavuzwe mu itangazamakuru cyane dore ko kuva mu kwezi kwa 1 kwa 2025 iki gitaramo cyari cyaterekewe ingata nk’intango.
Benshi mu bakunda Gospel y’umwimerere bategereje cyane Bosco Nshuti ku ruhimbi dore ko afatwa nk’umwami wa Microphone. Ahanini ababivuga bahera ku ijwi rye ryiza rirangurura nk’impanda, ukuboko kwiza kuberwa na microphone n’uburyo ayoboramo uruhimbi nk’uwaruremewe.
Bosco Nshuti umwe mu baramyi bakunzwe mu Rwanda
Byabaye nk’amata y’inyambo yabyaye amavuta. Abakunzi n’ubutumwa bw’umusaraba bongeye kugira amahirwe yo gutaramana na Aime Uwimana na couple ya Ben & Chance. Bose bazwiho indwara nziza yo gukubaganya imitima yasinziriye bakayiterura mu gitereko cy’umwijima bakayitereka imbere ya ya ntebe ya Kristo. Ibi bizatuma Camp Kigali ihinduka ivuriro ry’abarwaye indwara zituruka ku myambi ya Satani umubisha.
Bosco Nshuti, Ben & Chance na Aime Uwimana nibo bazahembura imitima.
Ijambo ry’Imana ni umutsima utera Imbaraga. Ni muri urwo rwego benshi bishimiye amahitamo ya Bosco Nshuti watumiye Pastor Hortense Mazimpaka ngo azagaburire ifunguro abazitabira Unconditional Love Live Concert.
Pastor Hortense Mazimpaka ni Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu kubera inyigisho ze zubaka imitima ya benshi. Yabaye umuyobozi muri Zion Temple aho bakunda kwita kwa Gitwaza mu gihe kingana n’imyaka 6
Pastor Hortanse Mazimpaka niwe mugabura w’ijambo ry’Imana.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.
Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.