Arnold Kabera, uzwi mu muziki nka Sintex, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaje impinduka zikomeye mu rugendo rwabo rwa muzika. Nyuma yo kumenyekana mu njyana ya Dancehall, Sintex yahisemo guhindura icyerekezo, yinjira mu muziki wa Gospel, agaragaza ko yahisemo gukorera Imana.
Yavutse mu 1989, avukira i Kampala muri Uganda, nyuma aza gukurira mu Rwanda. Yatangiye umuziki mu 2012, ariko izina rye ritangira kumvikana cyane mu 2017 ubwo yasinyaga amasezerano na Arthur Nation, sosiyete ya murumuna we Nkusi Arthur, umunyarwenya n’umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda.
Indirimbo aheruka gusohora yo kuramya no guhimbaza Imana ni iyitwa "Jesus Set Me Free" yasohoye ku wa 24 Gicurasi 2025. Iyi ndirimbo igaragaza uburyo Yesu yamubohoye, akamuha amahoro n’ubuzima bushya. Sintex yavuze ko iyi ndirimbo ari igisubizo cy’ubuzima bwe, aho yamenye ko kwizera Imana ari byo byonyine bitanga umunezero nyakuri.
Azwi mu ndirimbo yitwa “Handi of God” yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube. Iyi ndirimbo yayikoze atarafata umwanzuro wo kujya muri Gospel. Iyi nshya yise Jesus Set Me Free ni yo ntangiriro y’urugendo rwe rudasubira inyuma muri Gospel.
Sintex ni umuhungu wa Mazimpaka Jones Kennedy, umusaza wamenyekanye mu mikino ya filime nka "Shooting Dogs", "Sometimes in April" na "100 Days". Uyu musaza ubu ni Pasiteri muri Zion Temple Ntarama, iyoborwa na Pastor Olivier Ndizeye, ndetse aherutse guhabwa inshingano z’ubushumba.
Sintex kandi ni mukuru wa Nkusi Arthur, umunyarwenya mpuzamahanga uzwi cyane mu Rwanda no mu karere ndetse wanakoze igihe kinini kuri Kiss Fm. Nkusi Authur n’umugore we Muthoni Fiona ni abakristo muri New Life Bible Church. Umuryango wose wa Mazimpaka uzwiho impano zitandukanye, by’umwihariko mu buhanzi n’ivugabutumwa.
Impinduka mu buzima n’ubuhanzi
Nyuma yo gutandukana na sosiyete ya Arthur Nation Ltd ya murumuna we Nkusi Arthur, Sintex yatangiye gukorera ibikorwa bye muri kompanyi ye nshya yise "Ak High Class". Yavuze ko iyi kompanyi izajya imufasha mu bikorwa bye bya buri munsi mu muziki.
Sintex yavuze ko impinduka yakoze mu buzima bwe zishingiye ku kwemera kwe, aho yamenye ko kwizera Imana ari byo byonyine bitanga umunezero nyakuri. Yavuze ko yifuza gukomeza gukora indirimbo za Gospel, kugira ngo afashe abantu benshi kumenya Imana no kuyegera.
Sintex ni urugero rwiza rw’umuhanzi wahinduye ubuzima bwe, akava mu muziki wa Secular akinjira mu muziki wa Gospel, nk’uko na Meddy yabigenje. Indirimbo ye "Jesus Set Me Free" ni intangiriro y’urugendo rushya, aho yifuza gukorera Imana no gufasha abandi kuyimenya.
REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "JESUS SET ME FREE" KURI YOUTUBE:
Sintex yiyeguriye Imana
Mazimpaka Jones Kennedy [Se wa Sintex] ni Umushumba mu Itorero rya Zion Temple-Ntarama