× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ugutwika? Manager wa Vestine na Dorcas, M. Irene yatangaje itariki indege ye izamugereraho

Category: Entertainment  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ni ugutwika? Manager wa Vestine na Dorcas, M. Irene yatangaje itariki indege ye izamugereraho

Murindahabi Irene (M. Irene) ureberera inyungu z’itsinda ry’abahanzi babiri baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas, yatangaje ko indege ye izamugereraho ku itariki ya 5 Gashyantare 2024.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Murindahabi Irene yashyizeho ifoto iriho indege nyinshi zifite amabara atandukanye ziri gutunganywa, asaba abakunzi be kumuhitiramo ifite ibara ryiza mu magambo agira ati:

“Mumpitiremo ibara gusa mbereke utuntu nikorera. Hohoyiii nta gihindutse Le 05- 02- 2024 kajugujugu ya MIE #MIECHOPPER iraba igeze i Kigali. Niba ushaka umunyenga wiyandikishe hakiri kare.” Yasoje yibutsa abantu ko indirimbo ‘Iriba’ ya Vestine na Dorcas iri hafi gusohoka.

Murindahabi Irene ni umunyamakuru wamenyekanye ku gitangazamakuru cya MIE, akarushaho kumenyekana cyane ubwo yagaragazaga abana babiri bari bafite impano yo kuririmba, aho byavugwaga ko baririmba nk’abamarayika kubera amajwi yabo meza, ari bo bazwi nka Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Murindahabi Irene ni we munyamakuru wa mbere mu Rwanda by’umwihariko ukorera ku mbuga nkoranyambaga uraba uguze indege ye bwite izwi ku izina rya ‘Private Jet’ mu Cyongereza. Kugura iyi ndege, ni ikimenyetso kigaragaza ko ari mu bafite amafaranga atari make, aho bivugwa ko ayakura mu bikorwa byinshi akora birimo iby’itangazamakuru n’iby’ubuhanzi bwa Vestine na Dorcas.

Ku bijyanye n’itangazamakuru akora, ni umwe mu banyamakuru bakunzwe kandi b’inararibonye mu bakorera ku rubuga rwa YouTube. Agirana ibiganiro bitandukanye n’abastars bakomeye bo mu Rwanda yaba abo mu iyobokamana no mu buzima busanzwe.

Ibi biganiro bimara igihe kirekire kandi bikagira imibare y’ababireba benshi. Kubera ukuntu biba birimo urwenya kandi birimo ubuhanga bituma ababireba batabirambirwa. Aha ni hamwe mu ho bavuga ko akura amafaranga menshi, kuko nk’uko bisanzwe, YouTube ihemba bitewe n’uko ibyo ukora bikurikirwa.

Ahandi akura amafaranga ni mu buhanzi bwa Vestine na Dorcas. Vestine na Dorcas ni abahanzi bakora indirimbo zigakundwa ku rwego rwo hejuru, ibigaragaza ko banakuramo inyungu ifatika. Indirimbo zicururizwa ku mbuga nkoranyambaga zibishinzwe kandi nka Murindahabi Irene ubareberera, na we akuramo inyungu.

Yagiye akora ibitaramo bitandukanye birimo icyo Vestine na Dorcas bakoze mu mpera z’umwaka wa 2022 mu gihe bamurikaga album yabo ya mbere bise Nahawe Ijambo. Birimo kandi icyo baherutse gukorera mu Burundi.

Bamwe mu babonye ibyatangajwe na M. Irene bavuze ko ashobora kuba ari kwamamaza indirimbo nshya y’abahanzi areberera inyungu yaba igiye kujya hanze, ibizwi nko "Gutwika" mu myidagaduro aho abantu batangaza ibitari byo bagamije ko bahangwa amaso.

Ikindi wamenya ni uko mu Rwanda nta wundi muntu uzwi mu myidagaduro uragura indege ye bwite ushyizemo n’abatunze agatubutse kumurusha nka Bruce Melodie, Israel Mbonyi, The Ben, Alliah Cool, Tonzi, Sabin wa Isimbi Tv, Aline Gahongayire, King James n’abandi.

Ibyatangajwe na M. Irene byafashwe nko gutwika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.