× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusizi Murekatete yasabiye umugisha uva ku Mana abazitabira ijoro ry’ubusizi yise "U Speak Live"

Category: Entertainment  »  26 March »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umusizi Murekatete yasabiye umugisha uva ku Mana abazitabira ijoro ry'ubusizi yise "U Speak Live"

Umwe mu basizi beza u Rwanda rufite "Murekatete Claudine", yararikiye abakunzi be kuzataramana nawe mu ijoro ry’ubusizi.

Hari umunsi nigeze kuganira n’abo bahuje inganzo ndetse n’abakunzi b’injyana ye. Babiri muri bo bavuze ko batengamaye nk’abatuye mu Gatenga bitewe n’ijwi rye ryuje isubirajwi, abandi bati: "Dukunda ukuntu atega amaboko meza neza nk’uwatorejwe mu itorero ry’ingangurarugo".

Abazi Murekatete neza batamubwiwe bemeza ko atega urugori bya kinyarwanda, kureba mu ruhanga rwe bisa no kureba mu ruhanga rwa Aroni wasutsweho amavuta n’Uwiteka.

Iyo bigeze mu gitaramo cy’inkera n’imihigo biragoye ko wataha imburagihe bitewe n’uko aba yateguye buri cyose, kugira ngo atagusha isari abakunzi be.

Ku bw’ibyo benshi bakaba batindiwe n’itariki ya 27 Werurwe 2025, dore ko uyu musizi yateguye ijoro yise "U Speak Live", ni igitaramo kizabera Kimihurura ahazwi ku izina rya Lespace. Iki gitaramo kizatangira saa moya za nijoro.

Murekatete Claudine [Umusizi Murekatete] azwi nk’umwanditsi mwiza w’ibisigo n’ibihozo, ni umwe mu batoye inganzo yo guhohoza mu ijwi rye ryiza ry’urubugobogo nk’amazi ya Nil. Ibi bimugira umuririmbyi mwiza uzwiho gutaramira neza abamuraritse, ibi bigatuma ntawamurambirwa igihe ageze ku ruhimbi.

Ni umwe mu bari beza bafite ikimero n’igikundiro, ni inyamamare nka ya marembo arembuza bose, ibi bimugira umwiza mu beza, ni umukobwa uteye neza kandi ushinguye.

Murekatete azwi mu bisigo nka Amakiriro yakoranye n’umunyamakuru Nyirarukundo Beatrice, Iwacu bazagukoshe, Bacuruza iki, Mpindutse nte, Urweze yakoranye n’umukirigitananga Nzayisenga Sophie, n’ibindi.

Ubanza benshi batindiwe n’umunsi w’ejo bagataramana n’umwali wimanye inganzo

Aganira na Paradise, Umusizi Murekatete yagize ati: "Benshi mu bakunzi banjye bagiye bansaba kuzabataramira, nabibutsaga ko igihe ari iki, umunsi ni uyu nkabataramira imbonankubone."

Yunzemo ati: "Nzabataramira mu bisigo byanjye, byaba ibiri hanze ndetse n’ibyo nitegura gushyira hanze mu bihe bya vuba."

Umusizi Murekatete ati: "Murimo benshi bajya bifuza ko twahura, muzaze dutarame, turamukanye ku babyifuza". Yasoje agira ati: "Ndabararitse, ndabatumiye ndabizi ntimuzantenguha."

Murekatete akomeje kubera itabaza inganzo

Ni umwali w’umunyarwandakazi wigishijwe gucunda, kugosora, gushya no kubaha. Uyu yiyemeje kwitwararika no kwitwara busabo

Igisigo yise amakiriro ni kimwe mu bisigo bikunzwe

Igisigo’’Iwacu bazagukoshe’’Ni Impano yageneye ba ’’Ruvumbitsi’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.