× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti yageneye "Impano" abakunzi be anahanurira Prosper Nkomezi-VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bosco Nshuti yageneye "Impano" abakunzi be anahanurira Prosper Nkomezi-VIDEO

Habura amasaha make ngo yitabire ubutumire bwa mugenzi we Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya yatuye abakunzi be.

Mu butumwa bukubiye mu ndirimbo yise "Impano", Bosco Nshuti yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Abakorosayi 2:3 hagira hati: "Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe".

Muri iyi ndirimbo agira ati: "Yesu niwe Mpano yonyine ikwiriye isi ya none ,Imana yamuduhanye n’ibindi byose."

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, ubwo yabazwaga ku butumwa yari agambiriye kugeza ku bakunzi be, Bosco Nshuti yagize ati: "Ubutumwa nashakaga kugeza ku batuye isi ni ukongera gushimangira ko Yesu Kriato ariyo mpano yonyine ikwiriye cyangwa yuzuye isi yabonye nta yindi izabaho kandi ko muri Kristo ibyo twifuza byose ari ho biri."

Ni indirimbo yakoranywe ubuhanga buhanitse yaba mu myandikire, mu mitunganyirize y’amajwi ndetse n’amashusho. Nk’uko akunze kubitangaza, Bosco Nshuti akunze kuvuga ko nta bundi butumwa yahawe uretse inzira y’agakiza.

Uyu muramyi akaba afatwa nk’umuyoboro wo kuvuga intsinzi yo ku musaraba i Gorgota, Kwibutsa ko Kristo ari we nzira y’ukuri n’ubugingo ndetse no kwamamaza izuka rya Kristo no kwibutsa abantu ko azagaruka agatwara itorero rye.

Indirimbo "Impano" isohotse nyuma y’iminsi mike uyu muramyi asohoye indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili yise "Amenipitia". Abajijwe uko iyi ndirimbo yakiriwe by’umwihariko n’abakoresha ururimi rw’igiswahili, yagize ati: "Indirimbo yakiriwe neza bansabye ko nakora izindi nyinshi."

Iyo uvuze Bosco Nshuti benshi bakubwira umwe mu baramyi bafite mu biganza byabo icyerekezo cy’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Icyo benshi bahurizaho ni uko ari impano nzima Imana yageneye abatuye isi.

Ni umuramyi uzwiho kwitonda, kwicisha bugufi, gukunda umuhamagaro we no kumenya uburyo bwo gukoresha impano y’Imana yahawe. Kuba azwiho kwigarurira imitima igihe cyo kuramya no guhimbaza Imana, bimushyira mu baramyi bafite icyubahiro by’umwihariko mu gihugu cy’u Rwanda.

Avuga kuri "Nzakingura Live Concert" yateguwe na mugenzi we Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti yatumiye abakunzi ba Gospel, abasaba kuzitabira iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali.

Yagize ati: "Icya mbere navuga ni ugushishikariza abantu kuzitabira iki gitaramo tugashyigikira Prosper Nkomezi kuko nabo ubwabo bazahembuka bizaba ari byiza."

Ubwo yabazwaga ku butumwa by’umwihariko yagenera Prosper Nkomezi, yagize ati: "Icyo nabwira Prosper Nkomezi ni ukumutera courage nkamwibutsa ko iyatangiye umurimo muri we ari na yo izawusohoza". Asoza ikiganiro yagize ati: "Icyo yagambiriye, ayizere kandi turamukunda."

Bosco Nshuti na Gaby Irene Kamanzi ni amazina aremereye yitezwe mu gitaramo cyo ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali. Iki Gitaramo cyiswe "Nzakingura Live Concert’ ni igitaramo Prosper Nkomezi azamurikiramo albums ebyiri ari zo "Nzakingura" na "Nyigisha".

Prosper Nkomezi azwi na benshi mu ndirimbo nka "Nzayivuga", "Hallelujah" yakoranye na James & Daniella, "Wanyujuje Indirimbo", "Nzakingura", "Singitinya" n’izindi nyinshi yahimbye yifuza ko izina n’ubutumwa bw’Imana byamamara aho kuba we yakoresheje nk’umuyoboro.

Bosco Nshuti yahaye impano abakunzi b’indirimbo ze

Prosper Nkomezi agiye kumurika alubumu ebyiri mu gitaramo yise ’Nzakingura Live Concert’

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IMPANO" YA PROSPER NKOMEZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.