Bosco Nshuti uri kuzenguruka u Burayi mu bitaramo by’ivugabutumwa yise "Europe Tour 2025", yashyize hanze indirimbo nshya "Jehovah" ikubiyemo ishimwe rye ku Mana.
Mu kiganiro na Paradise, Bosco Nshuti yavuze ko Jehovah ni indirimbo irimo gushimira Imana "kuko ari yo soko y’ibyiza byose umutima wanjye ukaba uririmba ineza yayo kandi ikaba yarakoze iby’imbaraga mu buzima bwacu tutabona uko tubivuga."
Bosco Nshuti aritegura gutaramira muri Finland mu mpera z’iki cyumweru. Ni nyuma yo gukorera ibitaramo mu Budage na Suwede. Anategerejwe bikomeye mu Rwanda mu gitaramo yise “Unconditional Love Live Concert – Season 2”, kizabera Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025 guhera Saa Kumi z’umugoroba (4PM).
Iki gitaramo cyateguwe na Bosco Nshuti Ministry, kizabera ahantu hanini hashobora kwakira abantu benshi kandi hifashishwe uburyo bugezweho mu gutaramira abantu. Ubutumwa nyamukuru buzibanda ku rukundo rw’Imana rutagira imipaka. Kizaririmbamo Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben na Chance.
Dore ibiciro by’itike n’ibisobanuro byayo
Abateguye iki gikorwa bateganyije amatike atandukanye, hagamijwe ko buri wese abona itike ijyanye n’ubushobozi bwe.
Dore uko ibiciro bihagaze n’ibisobanuro byabyo:
• Itike ya Bronze – 5,000 RWF:
Iyi ni itike y’ibanze, igenewe abafana cyangwa abazitabira bashaka kwifatanya n’abandi mu buryo bworoshye kandi buhendutse.
• Itike ya Golden – 10,000 RWF:
Iyi ni itike iri ku rwego rwo hejuru kurusha iya Bronze. Uyigura abona umwanya mwiza kandi wihariye ugereranyije n’iyo hasi.
• Itike ya Silver – 20,000 RWF:
Iyi itike yegereye Platinum mu rwego. Ifite ibyiza birenze ku bijyanye n’aho wicara n’ibindi byihariye.
• Itike ya Platinum – 25,000 RWF:
Ni itike y’icyubahiro irusha izindi zisanzwe. Iyo uyiguze ubona umwanya wa VIP, aho ubwitabire bwawe bufatwa nk’ubw’imena, bushobora no kuba burimo serivisi zidasanzwe (nka reception yihariye, amafunguro cyangwa ibinyobwa biteganyijwe).
• Table of 8 – 200,000 RWF:
Iyi ni ameza igenewe abantu 8. Iyo uyiguze uba uhawe ameza yawe yihariye, ushobora kwicarana n’inshuti zawe cyangwa umuryango. Akenshi iyi tike iba irimo n’izindi serivisi zidasanzwe nk’ibiribwa, ibinyobwa cyangwa kuganira n’abahanzi cyangwa abatumirwa
b’imena.
Amatike aboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri www.bosconshuti.com, ndetse no ku ma sites atandukanye arimo Camellia Chic, Samsung 250 mu Mujyi na Kisimenti, ADEPR Nyarugenge, Jado Sinza Coffee Shop ku Gisozi, kuri Office ya inyarwanda, n’ahandi.
Iki gitaramo cyitezweho kuba igikorwa cy’ivugabutumwa rikomeye no gutera ishyaka mu kuramya Imana ku rwego rwo hejuru. Ni amahirwe ku bakunzi ba gospel kubona Bosco Nshuti n’abandi bahanzi bafatanya muri uru rugendo rwo gushima Imana ku rukundo rwayo ruhoraho.
Bosco Nshuti azava i Burayi akorera igitaramo cy’amateka mu Rwanda
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "JEHOVAH" YA BOSCO NSHUTI