Umuramyi w’Umunyarwanda Bosco Nshuti, ari mu myiteguro yo kugera i Burayi mu gihugu cya Suède, aho azaba yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe Hearts of Gratitude Conference, cyateguwe ku bufatanye na Cross for Life Church iyobowe na Pastor Eddy Valéry Ngabirano.
Iki giterane kizaba ku matariki ya 30 Gicurasi kugera ku wa 1 Kamena 2025, kikaba gifite intego ishingiye ku magambo yo mu 1 Batesalonike 5:16-18, ashishikariza Abakristo “gusenga iteka, bagasenga ubutaruhuka, kandi muri byose bakajya bashimira, kuko ari cyo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.”
Aho kizabera: Dragarbrunnsgatan 54, 753 20 Uppsala, mu mujyi wa gatanu munini wa Suède.
Ibyiciro by’igiterane:
– 30 Gicurasi 2025: Overnight (ijoro ryose) kuva saa 10 z’ijoro kugeza saa 5 z’igitondo (10PM - 5AM)
– 01 Kamena 2025: Sunday Service (umurimo wo ku Cyumweru) kuva saa 5 z’umugoroba kugeza saa 6 z’umugoroba (5PM - 6PM)
Mu bashyitsi b’imena harimo:
– Pastor Eloge Bitariho (Guest Pastor)
– Bosco Nshuti (Guest Worshipper), wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nka “Ibyo Ntunze”, “Nzakomeza” n’izindi.
Iki giterane cyateguwe hagamijwe gushishikariza abantu kugira umutima ushimira Imana, haba mu byiza no mu bigoye, kuko byose Imana ibikoresha mu kubakomeza.
Bosco Nshuti azava i Burayi ataramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yise Unconditional Love kizaba tariki 13 Nyakanga 2025.
Imana ikomeje gukoresha abahanzi n’abakozi bayo mu gukomeza imitima!