× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bonke Bihozagara wegukanye irushanwa rya Kora Gospel i Burundi yasohoye indirimbo "Arahamagara"

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bonke Bihozagara wegukanye irushanwa rya Kora Gospel i Burundi yasohoye indirimbo "Arahamagara"

Umwaka wa 2024 ni umwaka mwiza ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Umuramyi Bonke Bihozagara akaba ari mu biyemeje kwitanga amaramaje nka Pawulo muri uyu mwaka kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza afashijwe n’Imana.

Kuri ubu uyu muramyi yamaze gushyira hanze indirimbo "Arahamagara". Aganira na Paradise.rw, Bonke Bihozagara yagize ati: "Iyi ndirimbo ’Arahamagara’ yanditswe nshingiye ku mutwaro ngendana w’abantu batarizera Kristo Yesu nk’ijwi ry’Imana ribahamagarira kwakira ubugingo bw’Iteka".

Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira iyitwa "Umwungeri mwiza" imaze amezi atatu hanze ikaba imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 39 kuri YouTube ye ikaba nayo yarabanjirije iyitwa "Ongera ukayangane".

Bonke Surugo Bihozagara mu muziki ukoresha amazina ya Bonke Bihozagara, ni imfura mu muryango ugizwe n’abana bane akaba afitanye isano ya bugufi n’umuryango w’aba Zebedayo barimo umuramyi rurangiranwa Diane Nyirashimwe wamamaye muri Healing Worship team kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Diane Nyirashimwe usigaye witwa Deborah (izina ry’ubuhanuzi yiswe na Apotre Gitwaza), akaba avukana na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi mu itsinda rya True Promises ndetse akaba ari nawe wayitangije.

Bonke Bihozagara wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), afite ababyeyi bombi. Uyu munyempano yakuriye i Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba kuri ubu abarizwa muri Arizona state mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation international Church.

Amaze imyaka irenga 6 muri Gospel akaba ari umwe mu baririmbyi beza mu kuririmba live bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu Mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi ndetse no gukorera ku ntego.

Amakuru Paradise.rw yakuye mu bo mu muryango we wa hafi ni umwe mu bantu bazwiho gukunda Imana, gusenga, kugira ubunyangamugayo ndetse bakaba bakomeje kumuhamiriza ko ari umukristo wo mu mutima.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali zo muri Sunday School i Burundi dore ko yavukiye mu muryango w’Abizera Yesu Kristo. Gusa nyuma yo gusobanukirwa inzira y’ukuri, yahisemo kwakira Yesu Kristo ngo amubere Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe ndetse aza no kubatizwa mumazi menshi.

Uyu muramyi afite ibigwi bikomeye mu muziki wi Burundi. Mu mwaka wa 2021, yitabiriye irushanwa rikomeye muri icyo gihugu ryitwa Kora Gospel rikaba rimwe mu marushanwa yitabirwa n’abanyempano bakomeye. Icyo gihe yabashije kuryegukana.

Iri rushanwa rya Kora Gospel rirazwi cyane muri kiriya gihugu dore ko ryagiye ryitabirwa n’amazina aremereye arimo kabuhariwe Alvella Muhimbare ukunzwe cyane muri kiriya gihugu. Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Bonke yahawe ibihembo bitandukanye birimo gukorerwa indirimbo n’ubwo bimwe muri byo atabihawe.

Ni umwe mu baririmbyi babashije gukora ibitaramo biremereye dore ko yigeze gukora igitaramo cy’amateka [Live recording kigizwe n’Indirimbo ze bwite.

Abajijwe icyo ateganya nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya "Arahamagara", yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo nditegurira gushira hanze izindi zitari nke ziriko zitegurwa kandi twizeye ko zizofasha Imitima ya benshi kurushaho kwegera Imana".

Bonke Bihozagara ni umuramyi w’impano ikomeye dore ko yegukanye irushanwa rya Kora Gospel mu Burundi

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ARAHAMAGARA" YA BONKE BIHOZAGARA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.