× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bohoka: Ingero z’inshuti 17 ukwiriye kugira muri uyu mwaka wa 2025

Category: Ministry  »  5 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Bohoka: Ingero z'inshuti 17 ukwiriye kugira muri uyu mwaka wa 2025

Ubuyobozi bw’umuyoboro wa Bohoka ukorera kuri YouTube nka Televiziyo, bwakusanyije inshuti 17 buri wese akwiriye kwifuza no guharanira kugira muri uyu mwaka wa 2025.

Ni inshuti 17 ziboneka muri Bibiliya, zagiye zikora ibikorwa byiza bitandukanye, zikaba ziri mu ngeri zose z’imibereho abantu bo muri iki gihe bacamo, urugero nka Yobu wahanganye n’uburwayi, Nowa wumviye Imana akizera ibyo atarabona, Yozefu wahunze ubusambanyi, n’abandi.

1. Henoki
Ni umugisha kugira incuti nka Henoki ikakwigisha kugendana n’Imana (Itangiriro 5:22).

2. Aburahamu
Ni umugisha kugira incuti nka Aburahamu ikakwigisha kwizera Imana (Itangiriro 4:11).

3. Nowa
Ni umugisha kugira incuti nka Nowa ikakwigisha kubaha no kumvira Imana, ugakora ibyo igusaba n’iyo waba utarabibona (Itangiriro 6:1-22).

4. Yozefu
Ni umugisha kugira incuti nka Yozefu ikakwigisha gutinya no kubaha Imana nta muntu ukubona, kubabarira no kugirira neza abaguhemukiye. (Itangiriro 39:7-12), (Itangiriro 50:19-21).

5. Mose
Ni umugisha kugira incuti nka Mose ikakwigisha kutagirira abandi ishyari ahubwo ukabifuriza imigisha nk’iyawe (Kubara 11:24-29), kugira umutima wo gusabira no gusengera abandi (Kuva 32:30-35), mu by’umwuka ukishingikiriza ku Ijambo ry’Imana kuruta ubumenyi bwawe (Kuva 14).

6. Yosuwa
Ni umugisha kugira incuti nka Yosuwa ikakwigisha kudaterwa ubwoba n’ibyo ubonesha amaso kuko uzi ko uri kumwe n’Imana (Kubara 13:1-13, Kubara 14:1-9)

7. Samweli
Ni umugisha kugira incuti nka Samweli ikakwigisha gukunda gukura mu by’Imana (1 Samweli 2:1), guhora mu by’Imana (1 Samweli 3:3), kureka kumvira amarangamutima ahubwo akumvira ubushake bw’Imana (1 Samweli 16:7).

8. Dawidi
Ni umugisha kugira incuti nka Dawidi ikakwigisha kutita ku byubahiro byawe, ugaca bugufi ibyubahiro byose bikaba iby’Imana (2 Samweli 6:16-22), no kwemera gusaba imbabazi wacumuye (2 Samweli 12:1-13).

9. Salomo
Ni umugisha kugira incuti nka Salomo ikakwigisha kujya ugira/uvuga ubwenge buva ku Mana (Yakobo 3:17).
10. Ezira
Ni umugisha kugira incuti nka Ezira ikakwigisha gukunda no gukora umurimo w’Imana wahamagariwe no kubikundisha abandi, ukabatera umwete (Ezira 7:12-28).

11. Nehemiya
Ni umugisha kugira incuti nka Nehemiya ikakwigisha kujya usengera igihugu cyawe (Nehemiya 1:1-9; Nehemiya 9), kucyubaka no kugiteza imbere, ukanabishishikariza abandi (Nehemiya 2:9-20).

12. Esiteri
Ni umugisha kugira incuti nka Esiteri ikakwigisha kutazigera na rimwe wirengagiza bene wanyu mu gihe uzaba warakomeye cyane, ahubwo ukabibuka ugahora ufatanya na bo, mukajya inama, ukabashyigikira (Esiteri 4:1-17).

13. Yobu
Ni umugisha kugira incuti nka Yobu ikakwigisha kwiringira Imana muri byose (Yobu 19:23-27), gukunda no kutava ku Imana mu bikubaho byose (Yobu 1:21-22), kudacika intege ku bikubaho byose ahubwo ukizera Imana (Yobu 27:3-6), guhamiriza abandi imbaraga z’Imana n’urukundo rwayo uri mu bibazo (Yobu 42:7-17).

14. Daniyeli
Ni umugisha kugira incuti nka Daniyeli ikakwigisha kugambirira kutiyanduuza (Daniel 1:8), gukunda gusenga buri gihe no kubikundisha abandi (Daniel 6:11; Daniel 2:17-18), gukiranuka muri byose (Daniel 6:5), kubaha Imana mbere ya byose no (Daniel 6:22), kwiringira Imana mu bibaho byose (Daniel 6:22).

15. Luka
Ni umugisha kugira incuti nka Luka wari umuganga (Abakolosayi 4:14), ikakwigisha uko wavuga ubutumwa bwiza mu kazi kawe, aho waba uri hose, ko kuvuga ubutumwa bwiza atari ibyo mu rusengero gusa.

16. Pawulo
Ni umugisha kugira incuti nka Pawulo ikakwigisha kujya uvuga ubutumwa bwiza udakoresheje ubwenge bwawe (1 Abakorinto 1:17; 1 Abakorinto 2:1-4), ukavuga ubutumwa bwiza butagabanije (2 Timoteyo 4:17), ibyo byose ukabikora uyobowe na Mwuka w’Imana. (2 Petero 1:21).

17. Ariko noneho ni umugisha uhebuje cyane, iyo Yesu ari incuti yawe
Ni umugisha kugira incuti nka Yesu ikakwigisha ibyo abandi bose batabasha kukwigisha, ndetse n’ibyo abandi bakwigisha, Yesu ni we ubinononsora ku kigero! cye ashaka. Yesu ni we incuti iruta kure cyane izindi zose wamenye, uzi, uzamenya. Nta ko bisa iyo Yesu ubwe akwita incuti ye (Yohana 15:15).

Mbifurije kuba incuti za Yesu mwese muri uyu mwaka wa 2025!- Bohoka TV

Umuyobozi Mukuru wa Bohoka TV yifurije abantu bose kugira inshuti nziza zivugwa muri Bibiliya muri uyu mwaka wa 2025

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.