× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bizacura iki nidukomeza kubaho mu buzima bwo kuvangavanga ibya Yesu n’iby’isi?

Category: Bible  »  October 2022 »  Editor

Bizacura iki nidukomeza kubaho mu buzima bwo kuvangavanga ibya Yesu n'iby'isi?

Yohana 12:1-6 "1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga. 2. Bamutekerayo ibyo kurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.

3. Mariya yenda igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itamamo ayo mavuta.

4 Nuko Yuda Isikaryota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati 5 "Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?" 6 Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w’impiya, akiba ibyo babikagamo.


Nshuti y’Imana, i Betaniya, ubwo Yesu yari amaze kuzura Lazaro, Lazaro akava mu gituro ari muzima, imva ye igasigaramo ubusa, byabaye ngombwa ko nyuma y’iminsi itandatu Lazaro yari amaze azutse, Yesu yahisemo kujyana n’abigishwa be, iwabo wa Marita na mwene se Mariya ndetse na Lazaro musaza wabo wari warazutse. Nuko Yesu agezeyo, baramuzimaniye ibyokurya ndetse Mariya we ahitamo gusiga Yesu amavuta ku birenge.

Ibyo ntibyashimishije Yuda Isikaryota wari umwe mu bigishwa ba Yesu. Yuda ni ko kuvuga ati "Aya mavuta ni nkaho apfuye ubusa, ubundi yari kugurishwa kugira ngo impiya zivamo bazifashishe abakene, nyamara Yuda abivuga atar’uko yar’ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura.

Yuda Isikaryota yagaragaje yuko afitiye abakene impuhwe, ariko nyamara ari impuhwe za bihehe ndetse ni iza nyirarureshwa, kuko we yishakiraga ngo abone impiya zo kwiba.

Nuko rero, Yuda wari waratoranijwe na Yesu kuba mu bigishwa be cumi na babiri, abo Yesu yise intumwa, ariko kubera umutima wo gukunda impiya cyane kandi akaba atararetse ngo asigeho ingeso mbi yo kwiba (ubujura), byatumye agambanira shebuja Yesu aramugurisha, ariko nyuma ntibyamugwa neza, ahubwo bimuviramo gupfa nabi yiyahuye.

Mukundwa w’Imana, mu gukurikira Yesu, ariko dufite ibibi twagundiriye tudashaka gusiga cyangwa kureka, ubwo se turumva ko amaherezo azaba ayahe? Ubundi ibya Yuda byabereyeho kutubera akabarore kugira ngo tugire isomo tubikuramo, ejo tutazagwa mu ruzi turwita ikiziba.

None se bizacura iki nidukomeza gufata impu zombi, tugakomeza kubaho mu buzima bwo kuvangavanga ibya Yesu n’iby’isi? Ngaho nitwitege ingaruka tuziboneraho, kandi amaherezo ni ukujya mu kaga tutazikuramo, nitutamesa kamwe ngo dusige iby’imburamumaro. Imana idufashe.

NB: Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho kandi ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe. Ni ko Uwiteka avuga. Amen.

Ev. LeleDesire Ndamage

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.