× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Biteye agahinda ibyavuzwe kuri Israel Mbonyi nubwo abenshi bamuvuga neza

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Biteye agahinda ibyavuzwe kuri Israel Mbonyi nubwo abenshi bamuvuga neza

Umuyobozi wa Red Blue, JD Jackson, yagiye kuri YouTube channel ye, ashyiraho post ibaza abakunda umuhanzi Israel Mbonyi impamvu eshatu zituma bamukunda, ariko mu bisubizo batanze byose ntabwo byari byiza, hari ibyaje bimuvuga nabi mu buryo buteye agahinda.

Jackson yagize ati: “Ubona ari izihe mpamvu eshatu zituma Imana Isumbabyose ikomeza guha Israel Mbonyi imigisha itavangiye ku muyoboro wo gukora indirimbo ziyiramya zikanayihimbaza?

Ni ibiki umukundira cyane ugereranyije n’abandi bahanzi bari mu gisata kimwe ?
Israel Mbonyi Imana ikomeze kumuneshesha ku ruhande rwange.”

Ayo ni yo magambo yanditse ategereje ibisubizo byiza biza bitakagiza uyu muhanzi Israel Mbonyi, ariko ibyo yari yiteze si byo yabonye. Hafi kimwe cya gatatu baje bavuga nabi Israel Mbonyi mu buryo buteye agahinda rwose!

Abamuvuze neza

Umwe yagize ati: “Gusenga, guca bugufi, no gukora ico Imana yamuhamagariye.” Uyu ni Umurundi. Undi ati: “Ategura ibintu bisukuye,” undi ati:“ Ibanga ni ugusenga no kubaha Imana, uwo muhungu arasenga.” Hari n’abavuze ko impano Imana yamuhaye ayikoresha neza.

Uwitwa Uwingeneye Cléma we yagize ati: “Umwuka w’Imana umuriho ni wo umushoboza. Arakijijwe n’iyo umurebye umubonamo urukundo rw’Imana pe! Ni ibintu bigaragara! Erega umunyamwuka wese arabibona. Mbonyi rata ni umwana w’Imana.

Yesu agukomereze mu gakiza cyane ntukarekure, agukize imigambi y’umubisha. Turagukunda cyane Mukozi w’Imana Isumbabyose, komera, shikama, wowe gusa ntuzarebe inyuma. Turagusengera kuko Satani arakwanga. Yesu akomeze aguhishe pe! Akuneshereze Nshuti ya Yesu dukunda.”

Aba ni bamwe mu bamuvuze neza ariko nk’uko bisanzwe, buri wese agira abamukunda n’abamwanga. Aya ni amwe mu magambo ateye agahinda ku bakunzi ba Israel Mbonyi yavuzwe na bamwe mu basubije ikibazo cya Red Blue JD.

Uwo mu gihugu cy’u Burundi yagize ati: “Ndemera Israel cane pe! Gusa ndahamya ko muri kumuvuga ubu kubera ama views menshi ari kuronka kuri za platform ziwe. Gusa ivyo gusa ntabwo bivuga ko uba uri mwiza canke ari umugisha, kuko ni benshi bagira ayo mahirwe kandi batazi Imana.

So, please ntimwitiranye ibintu. Ntabwo umugisha w’Imana ari ugukundwa n’Isi canke views... Au contraire umuntu ukunda Imana, Isi ntimwemera. Cane ko Imana itari kuri za social media.”

Usesenguye neza, wabona ko uyu ari mu bahamya ko Israel Mbonyi ibyo ageraho atabihabwa n’Imana kuko akundwa n’Isi, kandi nk’uko yabivuze, ngo ukunda Imana Isi ntimwemera. Hari undi wavuze ko kuriya kwamamara kwa Israel Mbonyi na Satani agutanga.

Si uyu gusa wavuze ibinyuranye n’ibyo Jackson yari yiteze, kuko hari uwaje avuga ibyatumye abafana ba Israel Mbonyi bahaguruka, ibyari ibitekerezo bihinduka ibitutsi.

Yitwa Mahirwe Claudine yagize ati: “Hari ikintu mutazi kuri Israel Mbonyi, nyamara reka nkibabwire nzi ko majority (abenshi) muri buntuke, ariko Mbonyi si Imana yo mu Ijuru aramya, ahubwo ni iy’Ubwami bw’umwijima.

Abashoboye kumugeraho muzamubaze umuryango witwa I am Movement ufite icyicaro muri Amerika, maze agire icyo awuvugaho. Uwo ni wo abamo kandi imana yawo ni Satani. Aho ni ho akura igikundiro kuri we no ku ndirimbo ze. Ibindi ntabyo mbabwiye namwe muzabyishakire mugenzure Bible (Bibiliya).”

Aya magambo atari meza kuri Israel Mbonyi n’abakunzi be yateje impagarara. Dore bimwe mu byo bamusubije. Bamwe bavuze ko i Murenge, ni ukuvuga aho Israel Mbonyi avuka mu gihugu cya Kongo, haba Imana itari nk’izo uyu Claudine yavuze. Bati ‘arasenga kandi natwe nk’ubwoko bw’i Murenge tukamusengera.’

Uwineza Jean de Dieu yagize ati: “Icya mbere ni uko aririmba tugafashwa, turamukunda tukanamwishimira. Na ho aho akura imbaraga simpitayeho rwose!

Ese koko uku kwamamara kwa Israel Mbonyi aguhabwa na satani ?

Abahanzi nka Diamond Platnumz, Harmonize, Rayvanny, Mbosso, Zuchu, Bruce Melodie, Rema n’abandi, baririmba indirimbo zamamaza ubusambanyi kandi bagakundwa, yewe harimo n’abarusha Mbonyi igikundiro. Ese koko na we yaba ajya muri Illuminati, wa muryango utanga ukwamamara?

Paradise.rw yavuze bike kuri uwo muryango. Ushaka iyi nkuru nta handi wayisanga hatari hano kuri Paradise.rw. Nubwo bimeze bityo ariko, ntawakwemeza aho Israel Mbonyi akura imbaraga, gusa ni ibyo tumuziho ni uko ari umukozi w’Imana umaze komora imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze.

Icyo wakwemera udashidikanya, ni uko Israel Mbonyi akora indirimbo nziza kandi zigafasha abatari bake kwiyumvamo ibyishimo byo kuba hafi y’Uwiteka. Si ubu kandi ni ukuva kera, hari benshi yafashije kujya mu gakiza. Benshi bitangira ubuhamya ko indirimbo ze zibahembura. Mbonyi yifuza kujya aririmba abantu bagakira indwara.

Buri gihe iyo umuntu ari gutera imbere avugwaho byinshi, ibyiza n’ibibi, agakundwa kandi akangwa byose bikaba mu gihe kimwe. Icyakora ntiwirengagize ko na Satani afite ubushobozi bwo guha abantu ukwamamara.

“Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo 2 (Abakorinto 11:14).” Ariko, si byiza kubona ibibi mu muhanzi wahereye kera agoka ngo nibura benshi bakizwe binyuze ku ndirimbo ze, kuko ni yo mpano afite. Ikindi, akeza karigura. Uku kwamamara ni ikimenyetso cy’uko adapfunyikira abamukunda bose.

Israel Mbonyi ari kwitegura igitaramo gikomeye azakora kuri Noheli muri BK Arena ni ukuvuga tariki 25/12/2023. Kuri Noheli y’ubushize, nabwo yataramiye muri iyi nyubako, aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wujuje BK Arena. Kugeza ubu n’amatike yamaze kugera hanze, akaba ari kugurishwa mu bubyo bw’ikoranabuhanga.

Mbonyi yatumiye buri umwe mu gitaramo cya Noheli

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NINA SIRI" YA ISRAEL MBONYI IMAZE KUREBWA N’ABARENGA MILIYONI 24 MU GIHE GITO CYANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.