Iyo Imana iguhaye ntiguha rimwe. Nyuma yo kugabirwa na Nyiringabe nyir’ingoma, nyir’ibihebyose ikamugabira impano yo kuyiramya akaramya mu kuri no mu mwuka, Aloys Habi yahesheje Imana icyubahiro mu Gisigo yise "Karemano" aho yumvikanamo asaba Imana ubwenge.
Muri iki Gisigo agira ati: "Ntegera ugutwi none ntaratana ngo nonone wa mukungugu watoye mu bugenge bwawe n’amacandwe ukawubumbamo icyondo ukawuvanamo umuntu atabanje kuba ikibondo, atarasoroma n’itunda."
Ubwo yaganiraga na Paradise, Aloys Habi yagize ati: "Icyo nari nganije mpimba iki Gisigo nakaga Imana ubwenjye ariko kandi ngamije gutanga impanuro ku muntu wishongora aho yashimwe".
Yavuze ko yaburiraga abantu ngo bareke kwishongora barangwe no guca bugufi. Yongeyeho ko yari amaze iminsi afite ibyiyumviro byo gutanga Inama ku bantu bageze iyo bagera (gira uti abagafashe) kugira ngo bafashe n’abandi kugira ngo bamenye ko nta muntu ubasha gukomeza kuba umwumba ngo akomeze kuzamuka ahubwo igihe kiragera mpanda ye ikarangira.
Yavuzeko iyi haruwo wafashije mu bihe byawe byo gukomerwa amashyi nawe agufashiriza abawe iyo wageze mu bihe byo kugotwa .
Harimo n’umukarago uburira aba YouTubers! ati; "Aho kureba icyo umuntu ashoboye bita ku cyo umuntu ashoreye". Yagize ati: "Aha nabwiraga ba bandi mbere yo kugukoresha ikiganiro cyangwa ngo bagupromotinge babanza kureba icyo umuntu runaka yabahaye."
Yavuze ku rwibutso afite ku musizi Ikibasumba Confiance umwe mu basizi muri iyi minsi bagezweho mu itangazamakuru ahanini biturutse ku mpano y’akataraboneka n’ikimero bimugira umunyabigwi n’umunyabirindiro.
Yagize ati: "Ikibasumba Confiance ni inshuti yanjye cyane mu buzima busanzwe no mu isi y’abasizi kuko hari ibitekerezo twungurana". Abajijwe niba hari gahunda yo gukorana igisigo, yavuze ko babipanze banavuga ibyo bagomba gukora biranozwa hakaba habura umwanya wo kwicara ngo babitangire.
Yavuze ko Confiance ari umusizi utanga icyizere kandi ukoresha imbaraga ze kugira ngo ibyo akora bigere kure. Avuga ku mbaraga Confiance akoresha yagize ati: "Akoresha imbaraga z’ibitekerezo mu kwandika ibintu bifite Ireme akanakoresha imbaraga z’umubiri kugira ngo ibyo bitekerezo bigere kure. Aloys ati: "Ni umusizi utanga Icyizere mu bitamenyerewe mu basizi akaba afite ishusho yo kuzahindura ikirere cy’abasizi."
Kibasumba Confiance ni umwe mu basizi beza u Rwanda rufite. Uyu musizi uherutse gusohora igisigo cyiswe "Amahitamo" azwi mu bisigo bitabarika byagiye bihindura ubuzima mu kirere cy’abasizi. Igisigo "Impanuro" yakoranye n’umusizi w’icyamamare Rumaga kikaba gikomeje kumuzamurira icyubahiro dore ko kuri ubu kimaze kurebwa n’abantu basaga 500k.
Uretse gusiga, Aloys Habi ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane muri iyi si ya none. Yamenyekanye mu ndirimbo "Mbitse inyandiko" imaze kurebwa n’abarenga 2,400,000 ndetse n’izindi.
Aloys Habi yashyize hanze igisigo yise "Karemano"