× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Yvette Flunder yateje impaka nyuma yo kuvuga ko Bibiliya ikeneye “Isezerano rya gatatu”

Category: Pastors  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bishop Yvette Flunder yateje impaka nyuma yo kuvuga ko Bibiliya ikeneye “Isezerano rya gatatu”

Bishop Yvette Flunder yakuruye impaka nyuma yo kuvuga ko Bibiliya ikeneye Isezerano rya gatatu, nyuma y’isezerano rishya n’isezerano rya kera.

Umushumba w’itorero ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bishop Yvette Flunder, yateje impaka zikomeye mu Bakristo batandukanye nyuma yo gutangaza ko Bibiliya ifite ibice abona ko “bitera ikibazo,” ndetse akavuga ko hakenewe kongerwaho Isezerano rya gatatu.

Uyu mugore w’imyaka 70 uyobora itorero rya City of Refuge United Church of Christ riherereye muri Oakland, muri California, yabitangarije mu kiganiro cyabereye mu nama ya Samuel DeWitt Proctor Conference mu ntangiriro za 2026.

Yavugaga ku nsanganyamatsiko igira iti: “The Sacred Fire: Igniting Resilience and Resistance,” bisobanuye ngo “Umuriro Wera: Gukangura ukwihangana no kwihagararaho.”

Yavuze ko hari imirongo imwe yo muri Bibiliya yumva itakijyanye n’igihe, atanga urugero ku mirongo ivuga ku bucakara n’uruhare rw’abagore mu itorero, nko mu Befeso 6:5 (aho havuga ko abagaragu bagomba kumvira ba sebuja nk’uko bumvira Umwami);

Ndetse no mu1 Abakorinto 14:34-35 (aho hagarukwaho ko abagore bagomba guceceka mu materaniro y’itorero kandi bakabaza abagabo babo ibibazo bumviye mu itorero ari uko bageze mu rugo).

Aha ni ho yahereye avuga amagambo yakuruye impaka, agira ati: “Dukeneye Isezerano rya gatatu kuko Bibiliya yabaye ikibazo.”

Yanavuze ko Bibiliya atayifata nk’Ijambo ry’Imana ubwaryo, ahubwo ko ari amagambo avuga ku Mana, ndetse agaragaza ko hari aho abantu bakwiriye “gukuramo impapuro zimwe na zimwe” ziri muri yo.

Mu bagize icyo babivugaho harimo April Chapman, wavuze ko ibyo Flunder yavuze atari ubutwari ahubwo ko ari “ukwigomeka ku Ijambo ry’Imana,” amusaba kwihana aho gushaka guhindura Bibiliya.

Undi ni Rich Bitterman, umushumba w’itorero rya Baptist muri Missouri, wavuze ko ayo magambo “akwiriye gutera ubwoba buri Mukristo wese.” Yagize ati: “Si ugushidikanya gusa ku mirongo imwe, ahubwo yavuze ko hari ibice by’Ijambo ry’Imana bikwiriye gukurwamo.”

Bitterman yanifashishije umurongo wo muri 1 Timoteyo 4:1, uvuga ko mu minsi ya nyuma bamwe bazateshuka ku kwizera bagakurikira imyuka iyobya, ashimangira ko amagambo ya Flunder ashobora kuyobya abantu mu buryo bw’umwuka.

Yvette Flunder yabaye Bishop mu rwego rw’itorero rye n’imiryango y’amadini ashyigikira ko abantu bose, harimo n’abaryamana bahuje ibitsina, bashobora kuyobora amatorero.

Ni umwe mu bayobozi ba The Fellowship of Affirming Ministries, umuryango w’amadini wemera kandi ugashyigikira abayoboke ba LGBTQ mu buyobozi bw’itorero.

Hari amadini yo muri Amerika n’ahandi yemera ko umuntu ashobora kuba umuyobozi w’itorero n’iyo yaba ari lesbian cyangwa gay, ni ukuvuga umuntu uryamana n’abo bahuje igitsina, kuko basobanura Bibiliya mu buryo bushyira imbere kwakira buri wese.

Yvette Flunder ugeze ku myaka 70, ayobora the City of Refuge United Church of Christ muri Oakland, Calif.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.