Bishop Prof. Dr Fidele Masengo, Umushumba w’itorero rya Citylight Foursquare Gospel church agiye kumurika ibitabo 2 icyarimwe. Icya 1 yacyise "The Grace of God" gikubiyemo ubusobanuro bw’Ubuntu bw’Imana bukiza" mu gihe igitabo cya 2 cyiswe "Beyond Boundaries" tukazakigarukaho by’umwihariko mu yindi nkuru.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Paradise.rw, Bishop Prof.Dr Fidele Masengo yibanze ku gitabo cye yise "The grace of God". Ubwo yabazwaga ibyiyumviro bye mbere yo kumurika iki gitabo, yagize ati: "Biranshimishije kuko ari Igitabo cyiza buri muntu yakagombye gusoma kubera ubutunzi bukirimo."
SI ubwa mbere uyu mushumba yaba amuritse igitabo dore ko hari ibindi bitabo byamuritswe mu minsi yashize birimo "Marriage of Dreams" n’ikitwa "Intimacy with God". Abajijwe uko ibi bitabo byakiriwe n’abantu batandukanye, yagize ati: "Byakiriwe neza cyane".
Abajijwe ku byiyumviro bye ku bitabo bindi 2 agiye kumurika, yagize ati: "Abantu babifitiye amatsiko menshi bishingiye ku buryo basanzwe bagura ibitabo twanditse."
Iki gitabo "The Grace of God" [Ubuntu bw’Imana] kigiye kumurikwa mu gihe mu itorero ry’Imana hadutsemo impaka zishimgiye ku myemerere hagati y’abanyabuntu n’abanyamategeko. Tubibutse ko ibi byahozeho no mu gihe cya Pawulo n’intumwa.
Nyuma yo kubona ko hari abitwaza umwambaro w’ubuntu bakitwara uko bushakiye, Pawulo yandikiye Tito agira ati: "Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana. Tito 2:11-12.
Mu gihe cya none hari bamwe mu bizera bafata Ubuntu nk’umuyoboro utanga uburenganzira bwo gukora ibyaha nk’uko byagenze i Korinto nyuma y’uko Pawulo avuyeyo yigishije Ubuntu muri uriya mujyi wo mu gihugu cy’u Bugereki.
Nyuma yo gusanga hari ikindi gice kirwanya ubuntu bw’Imana kikishingikiriza ku mategeko n’Imirimo, Pawulo yandikiye Abefeso agira ati: "Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo". Abefeso 2:9-10.
Abajijwe niba mu kwandika iki gitabo yarazirikanye abahejejwe mu rungabangabo n’ubuntu bw’Imana Ndetse n’amategeko, Bishop Prof.Dr Fidele Masengo yagize ati: "Ubuntu twavuvuzeho cyane muri kimwe mu bitabo tumurika. Twifashishije Bibiliya ndetse n’ihishurirwa ry’Umwuka Wera.Yongeyeho kiriya gitabo kigaruka cyane ku bintu bigirwaho impaka mu buntu n’uburyo nyabwo bwo gusobanura ubuntu."
Bishop Prof. Dr Masengo yavuze ko kuwa 14/07/2024 azamurikira rimwe ibitabo bibiri ari byo: "The Grace of God" na "Beyond Boundaries". Tubibutse ko ibi bitabo byombi bizacuruzwa ku rubuga rwa Amazon.
Umushumba w’Itorero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Prof. Dr Masengo, asanzwe ari intiti mu bijyanye n’Amategeko ndetse ayafitemo Impamyabumenyi y’amategeko isanzwe ya (JD: Juris Doctor) yaboneye kuri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi, ni n’umwanditsi w’ibitabo yanditse ibirimo “Intimacy with God” cyasohotse ku wa 1 Gicurasi 2016.
Bishop Prof. Dr. Fidele Masengo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Kigali International Arbitration Center (KIAC), ndetse yigishije amategeko mpuzamahanga agenga ubukungu (international economic law) and international competition law’ muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK mu cyiciro cya Masters).
Yigishije kandi amategeko mu by’ubukungu (business law) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo (Yahoze yitwa SFB), yigisha kandi amategeko mpuzamahanga y’ubukemurampaka mu Ishuri Rikuru ry’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practices and Development), Ishuri Rikuru rihugura abacamanza n’abandi bakora umwuga w’amategeko.
Yabaye mu nama y’ubutegetsi Nama y’Ubutegetsi ya KIAC kuva mu 2011 kugeza 2007 ni ukuvuga igihe cy’imyaka itandatu. Mbere yo kwinjira muri KIAC, yabaye Depucy Chief of Party and Senior Technical Advisor (Umuyobozi n’umujyanama mukuru mu bya tekinike muri USAID mu mushinga witwa Chemonics International LAND Project (2012 kugeza 2015).
Bishop Prof Dr. Fidèle Masengo yabaye umuyobozi wa serivisi z’ubushinjacyaha (1999 kugeza 2001) n’umuyobozi w’ubutabera (2001 kugeza 2004) muri Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda. Yabonye impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko y’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi mu mwaka wa 2003, Impamyabumenyi ihanitse PhD mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Antwerp, impamyabumenyi y’ikirenga ya Tewolojiya yakuye muri kaminuza ya Life Pacific University yo muri Kanada.
Yiyandikishije nk’Umuvugizi mu rugaga rw’aba Avoka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2006. Yanditse ibitabo by’amategeko, afasha abanditsi akanabayobora mu myandikire y’ibitabo. Inshuro nyinshi yagiye yitabazwa nk’umwe mu bagize Akanama nkemurampaka (Julie) akaba yarifashishwaga nk’uhagarariye ako kanama mu imurika ry’ibitabo, akaba afite ibyemezo byinshi (certificates) mu bukemurampaka.
Bishop Prof. Dr Fidele Masengo ni umwanditsi w’agatangaza