× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itorero ni iki?

Category: Ministry  »  April 2023 »  KEFA Jacques

Itorero ni iki?

Itorero risobanurwa nk’Ihuriro ry’abemeramana bavutse ubwa kabiri, bahamagariwe guhurira hamwe na Kristo, bakaba bafite abakuru babahagarariye, bahurira hamwe kugira ngo basingize Imana, bakizihiza igaburo ryera, bakanasangira ijambo ry’Imana.

Inyandiko yanditswe na Marten Viseer wandikira Biblword, igaragaza ko Itorero rigizwe n’abemeye gukuririkira Yesu Kristo. Kuba umukristo si kw’izina gusa.

Nk’umukristo, ukwiye kuzirikana ko Yesu Kristo yapfiriye ibyaha byawe (Matayo: 26:28) kandi ugomba kubaha ibyo Yesu akubwira (Luka:6:46).

Iyo abayoboke b’itorero badafite ukwizera guhagije cyangwa badashaka kwubaha Imana, itorero riba rifite kubafasha kujya ku murongo (Matayo 18:17).

Itorero rigizwe n’abavutse bwa kabiri: "kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe’’ (1 Abakorinto 12:13), rero umubatizo ni irembo ry’itorero.

Itorero rihuriza hamwe na Yesu Kristo, itorero si igitekerezo cy’umuntu, ahubwo ni igitekerezo cy’Imana. Si ubushake bw’umuntu, ahubwo ni ubw’ Imana. Ni Imana iryiyubakira si umuntu. Ku bw’ibyo rero abayoboke b’itorero babita ’’Abakiranuriwe muri Yesu Kristo, bitwa Abakiranutsi’’. ( 1 Abakorinto 1:2).

Itorero riyoborwa n’abakuru b’Itorero. Iyo itorero ridafite abakuru, riba ari itorero ariko riba rituzuye. (Tito: 1:5). Itorero rihurira hamwe.

Bibiliya idutegeka kudasuzugura guhurira hamwe na benedata (Abaheburayo 10:25). Uguhimbaza Imana guca mu masengesha (Ibyakozwe n’Intumwa 2: 24) no kuririmnba (Abakorinto 14:26).

Itorero ryizihiza igaburo ryera, Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kirisitu. Kuko ibicumuro byari ari bimwe mu bituma habaho umuhuro w’itorero (Ibyakozwe n’Intumwa 2:42).

Itorero ryumvira amagambo y’Imana. (Ibyakozwe n’Intumwa 2:42). Uburyo bwo gukora ibi ni ugusoma ibyanditswe, kugira ngo wigishe ubusobanuro bwabyo kandi bigakurikizwa n’ababyumva (1 Timoteyo 4:13).

Inshuro nyinshi iyo Bibiliya ivuga ku itorero nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Abaroma 16:1. Itorero ni uguhurira hamwe no gukorera hamwe. Aba ari itsinda ryahamagawe n’Imana kugira ngo babe itorero ryayo.

Mu yandi magambo, Bibiliya igusobanurira itorero riri rusange, ibagereranya n’ihuriro ry’abantu bose, imihanda yose bashyize ukwizera kwabo muri Yesu Kiristu (Matayo 16:18).

Iyo tubaye mu bagize itorero, duhurizwa hamwe na Kristu, nk’umwungeri wacu (Abefeso 4: 11-16), hamwe na basaza na bashiki bacu ari bo tugize umubiri we (Abaromani 12:5), kandi bikaba ari iby’agaciro gakomeye, kandi bikaduha inshingano z’agaciro za Gikristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.