× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

UR- Huye: Igiterane "Evangelical Campaign" cyari kinyotewe na benshi cyatangiranye imbaraga

Category: Ministry  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

UR- Huye: Igiterane "Evangelical Campaign" cyari kinyotewe na benshi cyatangiranye imbaraga

Cya giterane cyategerejwe na benshi, cyaje gutangizwa ku mugaragaro ndetse n’amakorali atandukanye aritabira kandi ahembura benshi.

Kuri uyu 11 Ugushyingo 2023 hatangijwe "Evangelical Campaign" nyirizina aho yabereye ku kibuga (stadium) aho CEP isanzwe iteranira.

Ni igiterane cyari cyiganjemo amakorali atandukanye akorera umurimo w’Imana muri CEP nka "Elayo", "Vumilia", "Enihakole","Alliance", ndetse na El-Elyon worship team.

lzi korali zari zarimbye ku rwego rwo hejuru. Sibyo gusa kandi hari na Korali y’abashyitsi ariyo korali lriba yari yaturutse ku itorero rya Taba. Ni korali yasaga neza yari yaje yambariye urugamba.

lki giterane cyaje gutangira mu masaha ya saa munani ndetse hakirwa n’abashyitsi bari bitabiriye.

Cyaje gutangizwa n’umushumba mukuru w’ururembo rwa Huye akaba ari na we wari umwigisha w’umunsi Rev. Tharcise Ndayishimiye.

Iki giterane kandi cyakomeje aho kuri uyu wa 12 Ugushyingo hari hari korali Elayo ituruka i Sumba aha naho ni mu rurembo rwa Huye.

Iki giterane cya "Evangelical Campaign" kizasozwa kuri 19 Ugushyingo 2023 kandi harimo n’abavugabutumwa bakomeye by’umwihariko Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye.

1 Abatesalonike 5:23 (Yesu Kristo ni isôoko y’ubuzima bwo kwezwa) iyi akaba ari na yo ntego ya Evangelical Campaign.

Byari uburyohe ku munsi wa mbere w’iki giterane cy’ivugabutumwa

Elayo choir yishimiwe cyane

Umushumba mukuru w’ururembo rwa Huye akaba ari na we wari umwigisha w’umunsi Rev. Tharcise Ndayishimiye

Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev. Isaie Ndayizeye yitabiriye igitangizwa ry’iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.