× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Mukansigaye Maggy ku gicaniro akangurira abakristo kuba mu mugambi w’Imana birinda gatanya

Category: Pastors  »  February 2023 »  Editor

Bishop Mukansigaye Maggy ku gicaniro akangurira abakristo kuba mu mugambi w'Imana birinda gatanya

Bishop Maggy Mukansigaye ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Harveste Church riherereye i Kibagabaga hafi y’ibitaro, yatangije amasengesho "Igicaniro isoko".

Ni amasengesho atumirwamo abagize umuryango (couples), abagabo n’abagore hamwe n’abasore n’inkumi bitegura kurushinga bagahabwa inyigisho n’impuguro zuzuyemo ubumenyi mu kubaka ingo zizira amakimbirane.

Paradise.rw yegereye Bishop Maggy imubaza intego nyamukuru z’iki gicaniro adusubiza agira ati "Maze kubona ko umuryango Nyarwanda ndavuga muri rusange ariko cyane abakristo kuba bashakana bakundanye nyuma bagatandukana biba bikomye mu nkokora umugambi w’Imana wo kubana akaramata".

Bishop Maggy Mukansigaye akomeza avuga ko iki gikorwa cy’amasengesho cyitwa "Igicaniro isoko", intego yacyo ari ugusubiza itorero mu muryango. Kiba buri wa Gatanu guhera saa yine z’igitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.

Aya masengesho atumirwamo abakristo bafite umuhamagaro wo gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana mu kubaka urugo ruzira Divorce [Gatanya], ruzira kwicana, bagasubira ku isoko y’umurwango. Abera ku Itorero rya Harveste Church riherereye i Kibagabaga muri Kigali.

Bishop Maggy Mukansigaye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.