Bishop Lamech Natukwatsa Umushumba Mukuru wa Favoured Evangilistic Ministries ari kubarizwa mu Rwanda aho yitabiriye igiterane cy’Itorero Christ Kingdom Embassy rikorera Kimironko.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023 ni bwo Bishop Lamech Natukwatsa mu Rwanda. Yakiranywe urugwiro rwinshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, ahabwa indabo nk’ikimenetso cy’urukundo n’ikaze mu rwa Gasabo.
Pastor Tom Gakumba yanyuze kuri Facebook avuga ko umukozi w’Imana Musenyeri Lamech Natukwatsa yageze mu gihugu cy’u Rwanda mu giterane cy’umuriro mushya. Ati "Tegura kuba mu byo Uwiteka akora mu gihugu".
Uyu mushumba yibukije ko iki giterane cy’iminsi 7 gitangira tariki 1 Gicurasi 2023 kugeza 7 Gicurasi. Gifite insanganyamatsiko igira "Za mbaraga". Kizajya kibera kuri Christ Kingdom Embassy iherereye Kimironko inyuma ya Freedom House ku muhanda KG 93.
Pastor Anitha Gakumba mu bagiye kwakira Bishop Lamech i Kanombe
Bishop Lamech Natukwatsa, Umushumba Mukuru wa Favoured Evangilistic Ministries ubwo yari ahagurutse i Kampla aje i Kigali, yanditse kuri Facebook ko aje mu Rwanda ku bw’inkuru nziza y’Ubwami bw’Imana.
Ati "Bene Data mudusengere muri iki cyumweru cy’ububyutse. Tuzaba imbonankubone kuri Facebook na YouTube, niba uri mu Rwanda reka “duhure”. Kizatambuka imbonankubone (Live) kuri Youtube kuri GTV Rwanda.
Abakozi b’Imana bazigisha ijambo y’Imana muri FRESH FIRE CONFERNCE harimo Bishop NTAYOMBA Emmanuel, Pastor KABANDA Stanley na Bishop LAMECH Natukwatsa wo muri Uganda.
Pastor Tom Gakumba na Pastor Anitha Gakumba, abashumba bakuru ba Christ Kingdom Embassy
Iki giterane kuri iyi nshuro cyatumwemo abaramyi n’amatsinda akomeye yo mu Rwanda. Abaramyi bateganyijwe ni Aime Uwimana, Rene & Tracy, Josh Ishimwe, Chryso Ndasingwa, Deborah, Kingdom Elevation na Grace Room Worship team.
Pastor GAKUMBA Tom Vianney & Anitha Gakumba mu bushizi bw’amanga basangije Itangazamakuru umunezero wo kuba icyo Imana yavuganye nabo babona gisohora.
Iri yerekwa nirigari kandi rimaze igihe kirusha ibikorwa. Mu 2004 ni bwo Imana yavuganye na Pastor Tom Gakumba mu nzozi.
Ati "Narose ntera akabuto gato gafite utubabi tubiri, nyuma nza kubona kavuyemo n’igiti kinini cyarikaho inyoni nyinshi. Ni ako kabuto kabaye uyu murimo umaze umwaka gusa, ariko turi kubona turi kwakira abantu batandukanye".
Itsinda rigari rya Christ Kingdom Embassy ryagiye kwakira Bishop Lamech, hano ntabwo yari yakabagezeho
Bishop Lamech yakiranywe urugwiro rwinshi
Christ Kingdom Embassy yateguye igiterane gikomeye
KURIKIRA IKIGANIRO PASTOR TOM & ANITHA BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU