× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Karasanyi yahaye igikombe Gitifu w’Umurenge wa Kicukiro mu giterane ku bw’imikoranire myiza

Category: Crusades  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Bishop Karasanyi yahaye igikombe Gitifu w'Umurenge wa Kicukiro mu giterane ku bw'imikoranire myiza

Umuyobozi wungirije w’insengero zose za Deliverance Churches akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) ibarizwamo amadini n’amatorero 14, Bishop Rose Karasanyi, yahaye Umuyobozi w’Umurenge wa Kicukiro igikombe cy’ishimwe ku bw’imikoranire myiza.

Iki giterane cyari cyateguwe na RIC, ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro uhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mukandahiro Hydayat, mu Karere ka Kicukiro, mu Mugi wa Kigali ndetse n’abahatuye, kikaba cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, kigamije gushimira Imana ibyiza yabagejejeho mu myaka 30 ishize.

Nk’uko yabivuze muri live yanyujijwe ku muyoboro wa YouTube wa Deliverance Church Kigali Rwanda, yagaragaje ko ibyo bashimira Imana ari ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, kuko ari bwo butuma abaturage bose bashobora gusenga mu mahoro.

Yabivuze agira ati: “Dushimiye Imana yaduhaye amahoro nk’Abanyarwanda, dushimiye Imana yaduhaye Nyakubahwa Paul Kagame, Intore izirusha intambwe, tukaba dukorera Imana dutekanye, ibitekerezo dufite tubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje ashimira Umuyobozi w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat agira ati: Ibibembe twarabikize, tugarutse imbere yawe tugushima, twashimiye Imana ariko nawe turagushimiye.” Yamuhaye igikombe cy’ishimwe cyanditseho ngo “RIC turashimira imikoranire myiza mu Murenge wacu wa Kicukiro.”

Yakomeje asobanura ibyo bashimira Imana, ariko agaruka cyane ku buyobozi bwiza agira ati: “Icya mbere twishimira ni uko dufite Igihugu n’ubuyobozi bwiza. Bamwe twavutse tutagifite.

Turabikesha Perezida Paul Kagame n’abo bayoborana bose, ari na yo mpamvu twafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge buhagarariye Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu. Twahuye kugira ngo dutarame tuvuga tuti ‘Mana wakoze, wadukoreye ibikomeye none natwe turishimye.’”

Yakomeje avuga ibindi bashimira Imana agira ati: “Abayobora insengero n’imisigiti byo muri uyu Murenge, twaricaye duhuza ibitekerezo n’imbaraga turavuga tuti ‘ntihagire umuturage wa Kicukiro usonza,’ dutangira mituweli abantu benshi;

dufasha imiryango yari mu manegeka, dukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bya Leta no kwirinda inda zidateganyijwe. Nyuma y’imyaka 30 ishize, twasubije amaso inyuma, turavuga tuti ‘mureke duhure, dushimire Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza n’Igihugu cyiza.’”

Uretse uyu muyobozi wa RIC, Bishop Rose Karasanyi, abarimo abayobozi b’amadini n’amatorero, abo mu nzego za Leta n’abandi Bakristo, batanze ubuhamya bagaragaza ko bishimira ubuyobozi bwiza butuma bashobora gusenga mu mahoro.

Bishop Karasanyi aha Gitifu Mukandahiro igikombe

Abahagarariye amadini n’amatorero 14 abarizwa muri RIC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.