Ku wa 29 Werurwe 2025, igiterane cy’ivugabutumwa Miracle Gospel Celebration cyakomeje i Mubende, Uganda, nyuma y’uko cyatangiriye i Luweero ku matariki ya 21-23 Werurwe.
Iki giterane cyateguwe n’umuryango A Light to the Nations (ALN) washinzwe na Dr. Dana Morey, Umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika umaze imyaka myinshi atanga ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.
Nyuma y’uko ibiterane byo muri Luweero birangiye mu buryo bw’igitangaza, Dr. Morey n’itsinda rye bakomereje i Mubende, aho igiterane cyatangiye ku wa 28 Werurwe, aho kizasozwa ku wa 30 Werurwe 2025. Nk’uko byari byitezwe, umunsi wa kabiri w’iri vugabutumwa waranzwe n’ubwitabire bwinshi n’ibitangaza bitandukanye.
Mu nyigisho y’uyu munsi, Dr. Dana Morey yagarutse ku kamaro ko kwizera nk’izingiro ry’imbaraga z’Imana. Yifashishije Ibyanditswe Byera, yagaragaje uko kwizera gufungura amarembo y’ibitangaza no gukiza imitima y’abizera.
Yagize ati: "Nta cyaha kinini cyaruta ubuntu bw’Imana. Iyo wemeye Kristo, uba umwana w’Imana, kandi Satani nta bushobozi aba agifite bwo kugutsinda. Kwizera ni ko kudufungurira inzira y’ugukiranuka."
Yibukije abari aho amagambo yo mu Byakozwe n’Intumwa 10:38, avuga uko Yesu yasizwe amavuta n’Imana, akagenda akiza abari bafashwe n’imbaraga mbi, kuko Imana yari kumwe na we. Iri jambo ryahaye abantu imbaraga zo kwemera gukira, no kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Ubuhamya bw’abakijijwe n’abakiriye agakiza
Uyu munsi wasize inkuru nyinshi z’ibitangaza, aho abarwayi benshi bakijijwe, abandi bagakurwa ku ngoyi z’imbaraga mbi. Umugabo wari umaze imyaka itatu adashobora kugenda neza yatanze ubuhamya.
Aragira ati: "Nari naragerageje uburyo bwose ngo nkire, ariko nta cyo byari byaratanze. Ariko uyu munsi, imbaraga z’Imana zankozeho, none ndahagaze, ndagenda, kandi ndashima Yesu!"
Muri rusange, abantu barenga 5000 bitabiriye igiterane kuri uyu munsi wa kabiri, barushaho gukanguka mu kwizera no gukunda Imana. Hari n’abahise biyemeza kwinjira mu buzima bushya muri Kristo.
Mu gusoza, Dr. Morey yibukije abitabiriye iri vugabutumwa ko Imana izakomeza gukorera ibitangaza abantu bayo kandi ko hakiri byinshi bizarushaho gukorwa mu giterane cy’umunsi wa nyuma.
"Ntiturarangiza! Imana iracyakora. Uyu munsi wabaye intangiriro y’icyo Imana iri bukore kurushaho. Mwitegure kubona ubushobozi bwayo bwuzuye!"
Igiterane kirakomeza ku wa 30 Werurwe 2025, aho abantu benshi biteze gukomeza kubona imbaraga z’Imana mu buzima bwabo.
Kurikira live feeds za Miracle Gospel Celebration kuri YouTube na Facebook, kugira ngo udacikwa n’ibi bi bihe byiza byo guhura n’imbaraga z’Imana!