× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Birenze umuririmbyi, ni umukuru w’abaterankunga! Integuza Choir yo muri ADEPR yavuze imyato Aline Gahongayire

Category: Choirs  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Birenze umuririmbyi, ni umukuru w'abaterankunga! Integuza Choir yo muri ADEPR yavuze imyato Aline Gahongayire

Ubuyobozi bwa Integuza Choir bwatangaje ko Aline Gahongayire ukomeje kwitegura gutaramira mu gihugu cy’u Bubuligi birenze kwitwa umuririmbyi wabo ahubwo ari umukuru w’Abaterankunga dore ko afatwa nk’umwe mu bantu bayiba hafi mu bikorwa byayo byose. Ni mu kiganiro Paradise yagiranye na Dushime Mathias Umuyobozi wa 1 Wungirije w’iyi Korali.

Mu gihe Integuza Choir yari imaze iminsi isa n’icecetse, Ubuyobozi bwayo bwateguje abakunzi bayo ko bashonje bahishiwe dore ko kuri ubu hari indirimbo zigera kuri enye bitegura gushyira hanze.

Aganira na Paradise, Dushime Mathias Umuyobozi wa 1 Wungirije wa Integuza Choir yagize ati; "Kuri ubu imirimo yo gutunganya indirimbo 4 muri studio isa n’iyarangiye, hakaba hakubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana, tuvuga Imirimo uwiteka yakoze;

Ubundi butumwa bukubiyemo ni ukwibutsa abera b’Uwiteka ko abakoze neza hari ikamba Yesu azabambika.Yaboneyeho gusaba abantu bo mu Ngeri zose kuzakurikirana ubutumwa buzaba bukubiye muri izo ndirimbo bitegura kumurika mu minsi ya vuba.

Iyo uganiriye n’abaramyi bakizamuka abenshi bazakubwira ko bafata Aline Gahongayire nk’icyitegerezo. Urugero ni Gisa Claudine, Mami Espe, Mabosi, Kunda Ruth, Mathoucellah, Divine Nyinawumuntu, Celine Uwase n’abandi.

Icyo aba bose bahurizaho ni umutima wa zahabu afite bikaba bigaragarira mu gushyigikira abahanzi bakizamuka n’ibikorwa by’urukundo birimo no gufasha imfubyi n’abatishoboye.

Si abahanzi gusa basabira umugisha uyu muramyi dore ko n’abayobozi b’amakorali atandukanye bakomeje kumusabira imigisha ku bwo gushyigikira umurimo w’Imana atitaye ku idini runaka.

Uyu muramyi kuri ubu akomeje gushishikariza abantu batandukanye barimo itangazamakuru gushyigikira iyi korali yabereye umuririmbyi n’umuterankunga.

Avuga kuri Aline Gahongayire, Mathias yagize ati: "Aline Gahongayire ni inkoramutima ya kirali". Yongeyeho ko ari inkingi y’imbere mu bagize itsinda rigari ryinkoramutima za chorale (abaterankunga) akaba umukangurambaga mukuru mu bikorwa bya korali.

Integuza Choir ni korali y’ubukombe dore ko yabonye izuba mu mwaka wa1990. Yatangijwe n’abariririmbyi 6 gusa ikaba yaratangiye ari korali y’abana bo mu ishuli ryo kucyumweru.

Mu mwaka wa 1992, iyi korali yaje guheshwa umugisha n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR ihundurirwa izina yitwa korali Integuza. Kuva ubwo yahawe uruhushya rwo kuririmba ku cyumweru Aho yarimaze kugira abaririmbyi 23.

Kuri ubu Integuza Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru, Paruwasi kimihurura. Iyobowe na Bwana Segutunga Alexandre akaba agaragiwe na Bwana Dushime Mathias na Kagajo Alice.

Yarenze kuba korali ahubwo ni umuryango mugari dore ko kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 108 barimo na Aline Gahongayire dore ko adahejwe mu gikorwa icyo ari cyo cyose cy’iyi korali hakaba n’abaterankunga.

Mu kiganiro na Paradise, Aline Gahongayire yavuze ko Integuza Choir ari imwe muri korali ziririmba neza. Yavuze ko atewe ishema n’imyaka amaranye n’iyi korali aho ayifata nk’umuryango akaba yasabye itangazamakuru n’abandi bavuga rikijyana muri Gospel kuyishyigikira.

Ku uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2024 Aline Gahongayire aratangira ibitaramo bikomeye ku mugabane w’u Burayi. Iki gitaramo kirabera mu Bubiligi kuri Thon Hotel Bristol Stéphanie. Aline Gahongayire yiteguye guhembura abatuye mu gihugu cy’u Bubirigi.

Integuza Choir bavuze amagambo akomeye kuri Aline Gahongayire banateguza indirimbo 4

Umuramyi Aline Gahongayire yavuzwe imyato na Integuza Choir yo muri ADEPR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi korali turayikunda cyane knd Imana yabahaye impano zikwiye rwose kuko bafite indirimbo nziza zirimo ubutumwa buhembura imitima yabenshi,Thank you for everything knd tubari inyuma kbsa ❤️❤️

Cyanditswe na: MUKIZA DIEUDONNE   »   Kuwa 06/09/2024 06:09