Mbere yo kwiyahura,
Umusore bikekwa ko yiyahuye yasabye ko umurambo we uzagaburirwa inyamaswa zikawurya bikabera mu ruhame.Injira muri bibilia
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ni bwo mu Mudugudu wa Mahoro, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umusore wasanzwe mu nzu yapfuye, hagakekwa ko yiyahuye.
Habonetse ibaruwa ndende bikekwa ko ari nyakwigendera wasize ayanditse. Ni ibaruwa yashenguye benshi dore ko yasabye ko atazigera ashyingurwa ahubwo ko umurambo we uzagaburirwa inyamaswa ndetse ibi bikabera mu ruhame.
Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera witwa Bernabe, babwiye BTN TV ko bashenguwe cyane n’urupfu rwe kuko yari umuntu mwiza kandi ubana neza na buri wese.
Umusore wakoranaga na nyakwigendera muri MAGERWA, yatangarije BTN ati: "Bernabe witabye Imana twakoranaga MAGERWA yari umushoferi, duheruka kubonana amaso ku maso ku wa Kabiri ariko ku wa Kane ntiyigeze aza ku kazi ku buryo yashakishijwe noneho bahamagaye nyiri nzu yari acumbitseho avuga ko ahari aragenda amuhuza na nyirabuja ahita amutuma aragenda ariko ntiyagaruka".
Akomeza agira ati: "Akimara kuburirwa irengero, twagerageje guhamagara umurongo akoresha wa telefoni ntiyitaba, gusa ikitabwa n’umukobwa ntavuge - bivugwa ko bari bamaranye iminsi icyakora uyu munsi nza kumenya amakuru yuko yitabye Imana nyuma y’uko wa mudamu yari acumbitseho ampamagaye abimenyesha. Yatubababaje cyane kuko bisa nk’aho byabaye yari amaze kubitegura bitewe n’ibaruwa yasize yanditse asezera inshuti babanye".
Umulisa Speciose, Umuyobozi w’Isibo nyakwigendera yari atuyemo, yahamirije iby’iyi nkuru mbi BTN TV aho yavuze ko bamenye aya makuru ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba nyuma yuko ahamagawe amenyeshwa ko Bernabe utuye kwa John yasanzwe mu nzu yapfuye.
Agira ati: "Hari umukobwa wamukoreraga amasuku nk’uko bisanzwe, yumvishe nyakwigendera ataka agiye kureba icyo abaye agize ngo akingure asanga yafungiye imbere noneho atabaje ni bwo bampamagaye ndahagera ntanga uburengenzira bwo kuhafungura twinjiye mukozeho nsanga yikubise hasi yubamye mukozeho numva yagagaye duhita duhuruza Polisi nayo ihita idutabara".
Nyakwigendera yasize yanditse ubutumwa mu ibaruwa aho yasezeye abanyeshuri biganye, abo bakoranye ndetse avuga ko nta mwana yigeze abyara.