× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka29: Perezida w’Umutwe w’Abadepite yifatanyije n’Akarere ka Nyanza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: Amakuru  »  May 2023 »  Grace Ishimwe

Kwibuka29: Perezida w'Umutwe w'Abadepite yifatanyije n'Akarere ka Nyanza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gatagara.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, mu Karere ka Nyanza habaye igikorwa co Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ndetse na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Jean-Damascène Bizimana n’abandi bayobozi banyuranye.

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, abayobozi n’imiryango bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatagara ruri mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, banunamira abahashyinguye bagera ku 8384.

Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe. Cyitabiriwe n’abaturage batuye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, n’inshuti zabo.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatagara mu birometero nka 2 uvuye ku muhanda wa kaburimbo ukomeza i Butare, ahashyinguye abatutsi basaga 8384. Ni mu karere ka Nyanza, umurenge wa Mukingo, mu yahoze ari Prefegitura ya Gitarama, komine Mukingo.

Muri iki gikorwa, hagarutswe ku nzira y’umusaraba abatutsi bari batuye muri Gatagara banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicwa urupfu rw’agashinyaguro. Bapfuye bashonje, bananiwe, barushye, bafite imbeho mbere y’uko ingabo zahoze ariza RPF Inkotanyi zihagera ngo zibashe kurokora abari bakiriho dore ko byafashe igihe kirenga ukwezi ngo ako gac kabohorwe.

Mu buhamya bwatanzwe n’umugabo witwa Felix warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ubuzima busharira yanyuzemo muri icyo gihe akiri muto ari naho yaburiye se na nyina, bimuviramo uburwayi bwo mu mutwe.

Yabuze kandi abavandimwe n’umuryango aho bagerageje guhungira ku yindi misozi aho batabazi ariko bose ntibabashije kuharenga. Uwitwa Nzaramba yazanye interahamwe ziturutse mu karere ka Ruhango kuko abahutu bari bahatuye bari bataragira imyumvire yo kwica bose, icyakora babagaga inka z’abatutsi bakazirya.

Abenshi bagerageje guhungira mu kiliziya, ku mashuri, no ku mavuriro bizeye gukira, bishwe urw’agashinyaguro hakoreshejwe ama grenade, amafuni, imihoro, amacumu n’uduhiri, ariko we yabashije kuhivana nubwo byari bigoye.

Abahigwaga icyo gihe batabawe n’Inkotanyi batakibasha kwibuka amataliki kubera kumara igihe mu bihuru, ariko we yaje guhura n’Inkotanyi ziramuhobera zimuha imyenda arambara, agarura icyizere cy’ubuzima, zikomeza no kurokora abandi mu bice bya Mugandamure n’ahandi. Yasoje ubuhamya bwe ashimira ibihuru, amasaka yabahishe ndets n’Inkotanyi zatanze ubuzima.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Jean-Damascène Bizimana, yatanze ikiganiro cy’amateka yaranze Gatagara ahahoze hafite igisobanuro cyo gutanga ubuzima.

Yagarutse ku mibare y’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, barimo abahamijwe n’inkiko gacaca ndetse n’abahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzania.

Urwo rukiko rwaburanishije abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abari abayobozi bakomeye muri Leta yiyise iy’abatabazi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwaburanishije kandi ko abanyamahanga, abanyamadini, n’abasirikare bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa, agaruka ku bagizwe abere ku buriganya, abagabanyirijwe igihano ndetse n’abafunguwe batarangije ibihano kubera imiyoborere mibi y’uwitwa Theodore Meloni wayoboye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri Tanzania.

Minisitiri Bizimana yagarutse kandi ku mashyaka yakwirakwije urwango ashishikariza abahutu kwica abatutsi kuva mu mwaka wa 1959, bikomeza muri Republika ya mbere n’iya kabiri bifashisha ibinyamakuru, amaradiyo n’amatorero. Yasoje asaba abanyarwanda gukomera no kwiyubakira igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko u Rwanda rutazongera kuba igihugu cya rubanda nyamwinshi.

Uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu ijambo rye yashimiye ubufatanye bw’abaturage biyubakiye Urwibutso ndetse asaba MINUBUMWE ko yabaha inkunga kuko bifuza inzu y’amateka i Gatagara.

Yakomeje agaya abafurere basigiwe ikigo cya Gatagara cyashinzwe n’umuzungu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahafashirizwaga abana bafite ubumuga. Aho hashyinguye abana 200 bafite ubumuga bakoraga mu kigo cya Gatagara, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimiye abafurere bafite iki kigo ubu, ko babahaye aho kubaka uru rwibutso ruruhukiyemo abazize Jenoside muri Gatagara. Yasabye abazi amazina atanditse y’abashyinguye kuri uru rwibutso kuyazana akandikwa ku nkuta zanditsweho abandi bahashyinguye.

Yasoje asaba urubyiruko kumenya ukuri bakiyubakira igihugu, ndetse ashimira Leta yu Rwanda, kandi avuga ko bakomeza kwibuka kugeza iminsi 100 irangiye.

Komiseri wa Ibuka nawe mu ijambo rye yagarutse ku butwari bw’Inkotanyi zagaragaje mu kurokora abatutsi hano i Gatagara ku itariki yo 24_25 z’ukwezi kwa 5, anasaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomera no komorana ibikomere.

Umushyitsi mukuru Hon. Mukabalisa uhagarariye umutwe w’Abadepite, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Akomeza ahamya ko ibyo u Rwanda rwaciyemo bikomeye, byatumye "dukomera". Yashimiye kandi umuco wo gutabarana no guhumurizanya muri ibi bihe.

Yihanganishije Felix watanze ubuhamya ashima, Imana yamurokoye akaba akomeye abasha kubara iyo nkuru. Yashimiye abarokotse Jenoside, abasaba kudatatira igihango cy’abakibahaye ari bo RPF Inkotanyi bari barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Yashimye ko ubu ntahezwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside igihari.

Hon. Mukabalisa yagarutse ku bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside harimo n’abatsinzwe bari mu karere hanze y’u Rwanda, yibutsa ko "tugomba kubarwanya twivuye inyuma". Yashimiye nanone Urubyiruko rwaje kwibuka, abasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, igaragara ku mbuga nkoranyambaga ku bwo kurinda u Rwanda.

Ku bijyanye n’inzu y’amateka ikenewe i Gatagara, yavuze ko hari abashinzwe kubikurikirana bafite ubushake bwo gushaka ibisubizo, asoza asaba abaturage gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iyi minsi 100 yo #Kwibuka29. Yasabye abanyarwanda kugira umutima w’ubumuntu, ati "Ejo ni heza Twibuke twiyubaka".

"Nimuze duhagurukire rimwe, buri wese mu bushobozi bwe, twamagane abirirwa bahakana, banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomeza gutoneka Abanyarwanda, by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi." Mukabalisa Donatille, Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

"Rubyiruko muri hano ndabashimira ko mwaje muri na benshi mufite umukoro ukomeye muri uru rugamba tugomba kurwana. Mwahawe byinshi byiza n’Igihugu cyacu, mwigishijwe byiza." Mukabalisa, Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Yakomeje agira ati "Hari byinshi musobanukiwe mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Mukomeze ubwo buhanga n’ubumenyi igihugu cyabahaye. Murwane urugamba, mwamagane ibinyoma kuko ukuri murakuzi. Muzaba mufashije kurinda igihugu cyacu kugira ngo mutazahura n’ibyo ababyeyi banyu banyuzemo".

"Murwane urugamba, mwamagane ibinyoma kuko ukuri murakuzi" - Hon. Mukabalisa

REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIKORWA CYO KWIBUKA CYAGENZE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.