× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bikem wa Yesu agiye gukorera muri Kenya igitaramo gikomeye yise "Bya Bihe Live Concert"

Category: Artists  »  23 March »  Our Reporter

Bikem wa Yesu agiye gukorera muri Kenya igitaramo gikomeye yise "Bya Bihe Live Concert"

Umuramyi Bikem wa Yesu uri kubarizwa muri Kenya, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo n’amakorasi ya Kera, Igitaramo cyiswe “Bya Bihe Live Concert" kikazabera muri Kenya mu mujyi wa Nairobi.

Bikem wa Yesu wateguye iki gitaramo, yari amaze iminsi atanga ibyishimo ku batari bake ku rubuga rwe rwa youtube ruzwi nka B"ikem wa yesu” aho yazanye uburyo bushya bwo gusubiramo amakorasi ya kera yagiye akundwa mu bihe byatambutse.

Uyu muvuno ukaba warishimiwe cyane n’abatari bake, aho usanga benshi bashima iri vugabutumwa Bikem yatangije bakavuga ko ryari rikenewe, kuko bifasha abakristo kwibuka no kurinda uguhamagarwa kwabo ko hambere kandi ko ngo izi korasi zibafasha cyane gusabana n’Imana dore ko hari benshi ngo banazikoresha iyo bari mubihe by’amasengesho

Hashize ukwezi kumwe Bikem wa Yesu ari muri Nairobi aho ari mu bikorwa bitandukanye by’umuziki birimo kunoza neza indirimbo nyinshi z’igiswahili yifuza gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Bikem yavuze ko iki gitaramo agiteguye mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abafana be bagiye babimusaba kenshi. Kuri iyi nshuro ya mbere rero igitaramo kikaba kigiye kubera i Nairobi ku itariki 30/3/2025.

Iki gitaramo Bya Bihe Live Concert kizabera mu itorero Unit International Pentecost church riyoborwa n’umushumba Mutsinzi Gadi wahoze ari umuririmbyi wa Korali Agape ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Nyarugenge.

Bikem ati: "Tuzataramirwa kandi n’Umuhanzi Shyaka, Ebenezer Choir, tukaba tuzigishwa na Pastor Ezekiel umwigisha usize amavuta y’Imana ukunzwe n’abatari bake mu iki gihugu". Pastor Gadi ukuriye iri torero iki gitaramo kizaberamo nawe azabwiriza muri iki gitaramo.

Bikem wa Yesu witegura guhita agaruka mu Rwanda yavuze ko n’abakunzi be bari muri Kigali n’ahandi mu gihugu hari agaseke gapfundikiye yenda kubapfundurira.

Bikem agiye gukora igitaramo cya rurangiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.