× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gufunga insengero no kuzihagarika biritiranywa- KNC aratabaza Perezida Kagame ku kibazo cy’insengero

Category: Journalists  »  4 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Gufunga insengero no kuzihagarika biritiranywa- KNC aratabaza Perezida Kagame ku kibazo cy'insengero

Umunyamakuru wa Radio/Tv1 Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yatabaje Perezida w’u Rwanda, avuga ko bidakwiriye ko abafunga insengero babyita batyo, ahubwo ko bakwiriye kuvuga ko zahagaritswe, kuko nibiguma bityo, ngo abanzi bazabyifashisha mu gusenya icyizere cy’abanyarwanda ku buyobozi.

Iki kibazo cy’insengero cyatangiye muri Nyakanga 2024, aho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwarebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku yaho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba.

Hiyongeraho kandi kuba urusengero rufite uburyo amajwi aruturukamo adashobora kugera hanze byoroshye ngo abangamire abaturage, gufata amazi aturuka kuri izo nyubako, kuba urusengero rwuzuye n’ibindi. Insengero zihera mu bihumbi 8 zarafunzwe mu gihugu hose.

Ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yatanze igisubizo ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero kimaze amezi arenga atandatu gishakirwa umuti uhamye.

Mu ifungwa ry’insengero hafunzwe zimwe, izindi zirasenywa, mu rwego rwo kugabanya akajagari, nk’uko Perezida Kagame Paul yagiye abigarukaho inshuro nyinshi.

Yatanze igisubizo agira ati: “Abo bantu hari ibyo bagombaga kuba bujuje batari bujuje, noneho ubu bakaba barabyujuje. Ubwo ikibazo gisigaye ni iki; Ni ukujya kureba niba byuzuye. Nta n’ubwo bavuga ngo badusabye kuzuza iki kandi kidakwiriye, kandi atari cyo, cyangwa iki,…

Ubwo ni uko bemeranya nibura n’ibyasabwaga, gusa bakaba barabikurikije, abantu bakava mu kajagari. Na ho ibintu byari akajagari n’uwabyirengagiza, ni ukubyirengagiza gusa, ariko akajagari kari gahari karakabije, mu bintu bitanasobanutse.”

Nyuma y’ibi, hari abantu bafunzwe bazira ko basengeraga ahantu mu rugo ari batanu. Ayo mafoto yashyizwe hanze, akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza nk’ibisambo kuko basenze.

Mu kubyitegereza, KNC yatangaje amagambo akomeye, avuga ko bikomeje bityo byateza ibindi bibazo. Aya ni yo magambo yabivuzemo:

“Leta nicunga nabi, abantu bazayibona nk’aho iri kurwanya gusenga kandi atari yo ntego, intego ni uguca akajagari. Ndababwira ukuri ko ikintu cya mbere kibaho cy’ikiyobyabwenge ari ugusenga. Idini ni ikiyobyabwenge. Ukwemera ni ikiyobyabwenge cya benshi.

Ibi bintu nibititabwaho ngo bikorwe mu buryo bufatika, biratera amakimbirane atari ngombwa. Kuba abantu barasengeraga mu rugo ari batanu nta makosa arimo. Gusanga abantu bafite Bibiliya si icyaha. Ibi bintu hatazagira n’abanzi bazabikoresha bateranya Leta n’abaturage babo.

Niba hari abujuje ibisabwa, nibabafungurire insengero zabo. Ibyo bizatuma n’abasengera mu rugo babireka. Ibi si ugukuraho insengero, ni ukuzisaba kuzuza ibisabwa. Ijambo gufunga insengero bikwiriye guhagarikwa, ahubwo hagakoreshwa ijambo guhagarika insengero. Perezida ntafitanye ikibazo n’abasenga, icyo yanze ni akajagari.

Wenda ari abantu ijana bahuriye hamwe ni icyaha, ariko kuba abantu bahurira hamwe bagasenga si icyaha. Serivise watinze guha umuntu ni nk’aho uba wayimuhakaniye. Niba hari abujuje ibisabwa, nibabasure babasubize mu nsengero zabo. No gusengera mu rugo si icyaha, icyaha ni ukuhasengera.”

Bamwe bemeranyije na we batanga ibitekerezo bagira bati: “Ibaze gufata abantu basenga ukabambika amapingu, ukabereka itangazamakuru nk’abagome, nyamara ibisambo n’indaya ntibaberekane.” Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye gukurikiranwa vuba, abujuje ibisabwa bagafungurirwa imiryango.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.