× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho ibiciro ntarengwa ku birayi, umuceri na kawunga

Category: Business  »  April 2023 »  KEFA Jacques

Goverinoma y'u Rwanda yashyizeho ibiciro ntarengwa ku birayi, umuceri na kawunga

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyungu uzwi nka TVA (Value Added Tax) ku biribwa birimo kawunga, ibirayi n’umuceri, bitewe n’ikibazo cyari kimaze iminsi cy’itumbambira ry’ibiribwa ku isoka.

Iki ni ikibazo cyari kimaze iminsi mu baturage aho ibi biribwa byari bimaze iminsi kugeza aho byari ikibazo kiremereye abaturage hirya no hino mu gihugu.

Ibiciro ntarengwa by’ibi biribwa byashyizweho mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Yavuze ko ibi byatewe n’uko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko iri tumbagira ryatewe no kugambirira inyungu z’umurengera ku bacuruzi, ibyo bikabatera guhanika ibiciro, bikaremerera umuturage.

Umuturage wo mu Karere ka Kicukiro, Kevine avuga ko ibi biziye igihe kuko ibi biciro byari bimaze kubarembya ariko akanasaba ko byakorwa no ku bindi.

Ibi byagenwe muri ubu buryo, aho ikiro cy’ibirayi bya kinigi kigomba kurangura 400 F kikagurishwa 460 F, ibirayi bya twihaze bigomba kurangura 370 F bikagurishwa 430 F. Byinshi kuriryo tangazo mwasura urubuga rwa Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.