Umunyamakuru n’umwanditsi w’Umunyamerika, Allie Beth Stuckey, yanenze bikomeye isubirwamo ry’indirimbo ya kera “Testify to Love” yahimbwe n’itsinda rya gikirisitu rya Avalon, avuga ko kuyihuza n’ubutumwa bushyigikira LGBTQ ari uguhindura intego yayo nyakuri.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya podcast ye yitwa “Relatable”, cyasohotse ku wa 18 Gicurasi 2026, nyuma y’uko iyi ndirimbo yasubiwemo n’abarimo Michael Passons, Melissa Greene ndetse n’umuhanzi Ty Herndon uzwiho gushyigikira LGBTQ.
Michael Passons, umwe mu bashinze Avalon, yavuze ko imyaka myinshi yaririmbye iyi ndirimbo ahisha uwo ari we koko, ndetse ko kuyisubiranamo ubu ari “igihe cyihariye” kimwemerera kubaho mu kuri kwe. Yavuze kandi ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwerekana ko “urukundo rutagira uwo ruheza.”
Nyuma y’ayo magambo, Allie Beth Stuckey yavuze ko ababajwe no kubona indirimbo yamenyekanye cyane mu muziki wa gikirisitu iri guhindurirwa ibisobanuro.
Yagize ati: “Ubu barimo kutubwira ko ‘Testify to Love’ yabaye indirimbo yemeza urukundo rw’abatinganyi. Ibyo ni ibintu bitangaje.”
Yakomeje avuga ko hari abantu batekereza ko inyigisho za Bibiliya zivuga ko gushyingiranwa ari hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe, ndetse n’imibonano mpuzabitsina ikaba igomba kuba muri uwo mubano gusa, ari ibintu bikomeye cyane ku buryo abantu bashaka gushyiraho “ukuri kwabo” aho gukurikiza Ijambo ry’Imana.
Ati: “Ukuri ni uko tudashobora kuba beza cyangwa abagwaneza kurusha Imana. Ntituzi byinshi kuyirusha, kandi ntituyirusha impuhwe.”
Yongeyeho ko iyo umuntu ageze aho atumva cyangwa akemanga Ijambo ry’Imana, ikibazo kiba kitari ku Mana ahubwo kiba kiri ku muntu ubwe.
Mu mwaka wa 2020, Michael Passons yari yavuze ko yirukanywe muri Avalon kubera ko yari umutinganyi. Yavuze ko abayobozi b’itsinda bamusanze iwe bakamubwira ko atakiri umwe mu bagize iri tsinda, ibintu yavuze ko byamubabaje cyane.
Melissa Greene na we wigeze kuba muri Avalon hagati ya 2002 na 2009, nyuma yaje gukorera mu rusengero rushyigikira LGBTQ i Nashville. Mu 2023 yanasezeranyije Ty Herndon n’umugabo bashakanye.
Indirimbo “Testify to Love” yasohotse bwa mbere mu 1997, iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu muziki wa gikirisitu, cyane cyane kubera ubutumwa bwayo bwo guhamya urukundo rw’Imana.
Mu magambo yayo harimo agira ati: “Igihe cyose nzaba nkiriho, nzahamya urukundo.”
Mbere y’uko isubirwamo, Michael Passons yashyize hanze amashusho kuri Instagram avuga ko yifuza ko abantu bazongera kumva iyi ndirimbo mu buryo bushya.
Yagize ati: “Ndacyizera ko urukundo nyakuri rudacira abantu urubanza kandi rutagira ivangura.”
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa gikirisitu bakomeje kuvuga ko iyi ndirimbo itigeze ihimbwa igamije gushyigikira LGBTQ.
Umwarimu wigisha amasomo ya Bibiliya muri Boyce College, Denny Burk, yavuze ko bidakwiye ko abantu bemera ko iyi ndirimbo “yangizwa” n’abahindura inyigisho za gikirisitu.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo nta sano ifitanye no gushyigikira ibikorwa by’ubutinganyi, kandi ntizigera ibigira.”