Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Ndasingwa Chrysostome uzwi nka Chryso Ndasingwa, nyuma yo gutaramira i Burundi yuzuye amashimwe atagira ingano.
Yatangaje ko yishimye cyane, ndetse avuga ko ibyahabereye ari amateka, nk’uko yabihamirije Paradise agira ati: “Habaye igitaramo cy’amateka.” Yakomeje avuga ko salle yabereyemo igitaramo yakubise iruzura, abantu benshi babura aho bicara, ati "Turashima Imana. Bujumbura banezerewe cyane".
Na mbere yo kujyayo, yari yaganirije Paradise, avuga ko ari umugisha kuba atumiwe i Burundi, aho yiteguraga kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe. Yagize ati: “Ubutumire nabwakiriye neza, i Burundi mfiteyo umubare munini wabakunda indirimbo zanjye. Ni inzozi zibaye impamo kujya i Bujumbura. Tuzaririmbana indirimbo bakunda cyane nka ‘Ni Nziza’, ‘Wahozeho’, ‘Wahinduye Ibihe’ n’izindi."
Igishimishije, ni uko abantu bari bakubise buzuye, kandi bakaririmbana na we indirimbo zose yaririmbye mu gihe gito kitarenga iminota 20 yari afite. Ubwe yagize ati: “Inzu yari yuzuye (full house) abandi babuze aho kwicara. Twashimye Imana, Bujumbura banezerewe.”
Yakomeje avuga ku ndirimbo yaririmbye nk’uko yabiteganyaga agira ati: “Naririmbye indirimbo zikurikira: Mubwihisho, Wahozeho, Wahinduye Ibihe, Ni Nziza, Ntajya Ananirwa . Nishimiye ko zose bazizi.”
Uru rukundo bamweretse rwatumye yibaza uko byagenda abataramiye mu gitaramo yateguye wenyine, dore ko iki cya mbere yari akoreye mu Burundi, i Bujumbura, yari yagitumiwemo n’itsinda ry’abaririmbyi rya i’Pendo Sound rikorerayo, cyari cyiswe "Ipendo Event kw’Iriba" cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, kikabera ahitwa Life Centre i Bujumbura, mu Burundi.
Yabisobanuye agira ati: “Nkeneye rero gusubirayo ngakora igitaramo cyange gusa, nkaririmba indirimbo zose, kuko nakoze umwanya mutoya cyane nka nk’iminota makumyabiri (20). Navuyeho abantu bakinyotewe.”
Si ubwa mbere uyu musore w’i Nyamirambo ho mu Mugi wa Kigali, umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi akoze igitaramo kigasiga amateka akomeye, kuko inshuro ya mbere akora igitaramo yagikoreye mu nzu yakira abarenga ku bihumbi icumi, kandi yaruzuye. Hari muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yandikaga amateka akomeye yo kuzuza BK Arena.
Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ mu Ishami rya Bibiliya n’Ubuyobozi muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT) iherereye Kicukiro-Kigali. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ’Social Studies with Education’.
Kimwe mu bituma abo ataramira baryoherwa harimo n’ab’i Burundi bamweretse urukundo bakunda ibihangano bye, ni uko ari umucuranzi mwiza, ushobora gususurutsa abantu ubwe ku giti cye, haba mu kuririmba no gucuranga piano na gitari.
Chryso Ndasingwa yavuze ko azasubira i Burundi mu gitaramo cye bwite