Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance, itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza ku izina rya Ben & Chance, basohoye indirimbo iri mu Giswayile bahaye izina rya Panapo Upendo.
Iyi ndirimbo bise Panapo Upendo bisobanuye Ahari Urukundo, bayishyize hanze nk’uko byari biteganyijwe ko izashyirwa ku mbuga bacururizaho umuziki harimo na YouTube ishyirwaho amajwi n’amashusho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024, ku isaha ya saa Sita (12h00 PM).
Muri iyi ndirimbo Panapo Upendo (Ahari Urukundo), bavuga ko ahari urukundo haba amahoro, ibyo kurya byaho biryoshye, hose hatekanye, ni ho Imana iba kandi urukundo rwayo rudahemuka ntirurondoreka, ubuzima buba butunganye.
Bakomeza bavuga ko urukundo rw’Imana ruhindura imitima y’abantu ikareka kuba nk’amabuye, ikabagirira neza bakagira umutima w’urukundo. Ije yiyongera ku zindi ndirimbo zabo zo mu Giswayile zirimo nk’iyo bise Mje Muone imaze imyaka irenze ibiri isohotse, yakunzwe n’ababarirwa mu bihumbi magana.
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’ukwezi kurenga bashyize hanze indirimbo bise Abagenzi, ikaba yarasohotse nyuma y’ibitaramo bari bavuyemo muri Canada.
Uretse izi ndirimbo, bafite izindi zarebwe inshuro zibarirwa mu mamiriyoni, urugero nk’iyitwa Yesu Arakora yarebwe inshuro zirenga miriyoni 7, Amarira yarengeje miriyoni 2, Zaburi Yange yarengeje miriyoni 1.6, n’izindi nyinshi.
Mu busanzwe aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zifitanye isano n’ubuhamya bwabo bwite ku bw’ imirimo Uwiteka yakoze ku buzima bwabo. Indirimbo zabo zirakundwa cyane kuko ziba zuzuye ukuri kw’ ibintu bigaragara bitari ibitangaza by’ abasogokuruza bo muri Bibiliya.
Ben na Chance bafitanye abana batatu bavuga ko ari impano bahawe n’Imana. Nyuma yo gupfusha imfura yabo bamaze imyaka itatu batarongera kubona urubyaro, bituma bajya kwivuza ahantu hatandukanye bakababwira ko batazongera kubyara, ari na ho bashingira cyane ubuhamya bw’indirimbo zabo kuko ibyo babaturiyeho bitabaye.